Bugesera: Iminsi 3 irihiritse nta gakuru k’abantu barohamye mu mazi y’igishanga cy’Akanyaru

Hari abaturage bo mu Karere ka Bugesera baratabariza abaturage batatu bari mu bwato bw’ibiti buherutse kurohama mu gishanga cy’Akanyaru.
Hari amakuru abaturage batanze guhera kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Mata 2025 avuga ko hari abaturage bagera kuri batatu barohamiye mu bwato bw’ibiti mu gishanga cy’Akanyaru giherereye mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Musenyi, akagali ka Rulindo.
Ababonye ibi bavuga ko ubwo bwato bw’ibiti bwarimo abantu batatu batabashije kumenya, bukaba bwari buturutse mu Karere ka Ruhango mu bice bya Kinaza, umwe mu mirenge y’ako Karere ikora ku gishanga cy’Akanyaru.
Uyu waganiriye n’umunyamakuruwa Indorerwamo.com yagize ati:”Bwari ubwato bw’ibiti bwaturukaga muri Kinazi, twaraburebaga buza kuko twe twariho duhinga hano mu gishanga, bwarimo abantu bagera kuri batatu, yewe bunarohama twarabirebaga kuko twavugije induru, ariko kubera ko bwari kure kandi twe tutazi koga twagerageje gitabaza inzego z’ibanze z’iwacu, ariko kugeza ubu ntacyo barabikoraho“
Aba baturage bavuga ko biyambaje inzego z’ibanze z’iwabo bababwira ko bagiye gushaka abantu bazi koga babafashe gukuramo abo bantu n’ubwo bwose icyizere cyo kuba bakiriho ari ntacyo.
Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi Bwana GASRABO Gaspard ngo atubwire ibirenzeho n’icyo ubuyobozi bw’umurenga ayobora buri gukora kuri icyo kibazo ariko ntiyabasha kutwitaba.
Comments are closed.