Bugesera: “Land week” yitezweho gusiga ikemuye byinshi mu bibazo bikigaragara mu butaka

1,439
Kwibuka30

Icyumweru cyahariwe serivice z’ubutaka kiswe “Land Week” kitezweho gusiga gikemuye byinshi mu bibazo abaturage b’Akarere ka Bugesera bafite na none kandi kikazasiga hakozwe ubukangurambaga ku mikoreshereze myiza y’ubutaka bw’aka Karere.

Ni icyumweru cyahariwe serivice z’ubutaka cyatangijwe ku mugaragaro Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, mu Karere ka Bugesera mu mbuga y’Umurenge wa Nyamata, aho abaturage bafite ibibazo binshingiye kubutaka babikemurirwa ako kanya n’inzego zose zishinzwe ubutaka.

Hagiye hasubizwa ibibazo by’abaturage

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard, yasobanuye impamvu nyamukuru zituma buri mwaka bategura igikorwa cy’icyumweru cyahariwe serivice z’ubutaka ko ari uko muri aka Karere ibibazo byinshi by’abaturage bakira ari ibishingiye ku butaka, maze nk’Akarere bikabarusha imbaraga bigatuma biyambaza izindi mbaraga mu gukemurira abaturage bene ibi bibazo. Bikarangira bishimiye ubuyobozi ko ntacyo buba butakoze ngo bubakemurire ibibazo byabo.

Akomeza agira ati:” Ni icyumweru dukora buri mwaka iyo amikoro adukundiye tukabikora kabiri mu mwaka, aho tuba twifuza gutanga serivice zihuse kandi nyinshi mu gihe gitoya zijyanye n’ubutaka

Akomeza ati:”Icyo tuba twakoze ni uguhuza imbaraga aho abakozi bose bashinzwe ubutaka mu mirenge bahurira hamwe. Abakozi ba One Stop Center bafite ibyo bagenzura n’ibyo bemeza nabo bakaba bari aho ku buryo nta wagiye mu yandi mahugurwa cyangwa muri konje ku buryo ikije cyose bagomba guhita bacyemeza,”

Kwibuka30

Ndetse n’abandi bakozi baturuka mu tundi turere baza kudufasha kubera ubwinshi bw’amadosiye bakayadufasha, Kandi tuba turi kumwe n’ibiro by’umubitsi w’inyandiko mpamo ku rwego rw’intara ari nabo akenshi bemeza ibyakorewe hano.”

Akomeza asobanura ko izi nzego zose ziba zahuriye hamwe ari nta kindi kiba kizihuje kitari ugukemura ibibazo by’ubutaka.

Ati:”Haba harimo gukemura ibibazo by’ubutaka birimo guhererekanya ubutaka ku babuguze kugira ngo byihute. Buva kuri A bujya kuri B, no gutanga impushya zo kubaka ziba zarasabwe, gufasha abantu izungura bishingiye ku mategeko, gufasha abantu kubaruza ubutaka bwabo baba bataraburuje.”

Meya Mutabazi kandi yakomeje avuga ko iki cyumweru cyahariwe serivice z’ubutaka, bazakora n’ubukangurambaga bugamije kongera gukangurira abantu gukoresha neza ubutaka, icyo bwagenewe gukoreshwa, birinda kubaka mu kajagari, bikagenzurwa ko abantu bakoresha ubutaka icyo bwagenewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, nawe wari muri iki kiganiro n’itangazamakuru mu cyumweru cyahariwe serivice z’ubutaka, yavuze ko nka Police nk’Urwego rushinzwe gushyira mu Bikorwa Amabwiriza n’Amategeko bya Leta ko bazafatanya n’Akarere mu kurinda imyubakire y’akajagari kuburyo abazabirengaho bazahanwa ndetse b’akanafungwa.

Umuturage witwa Nsengiyumva Jean Bosco, wari waje aturutse mu Murenge wa Mayange, ku kibazo cyo kwaka serivice yo gukatisha ubutaka, we yagize ati:”Navuga ko turuhuwe guhora dusiragira inyuma y’ibyangombwa by’ubutaka kuko iki cyumweru cyashyizweho kizihutisha vuba serivice duhabwa bikaturuhura guhora twiruka.

Ni igikorwa cyatangiye tariki 6 Gicurasi 2024, cyikazarangira ku wa 17 Gicurasi 2024.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan, umunyamakuru wa Indorerwamo.com mu Bugesera)

Leave A Reply

Your email address will not be published.