Bugesera: lmboni z’imiyoborere zarebeye hamwe n’abayobozi ibyifuzo n’ibitekerezo by’abaturage biza ku isonga

1,531

Imboni z’imiyoborere mu karere ka Bugesera ziravuga ko mu byifuzo n’ibitekerezo zakusanyije ibiza imbere abaturage bifuza ko bishyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2025-2026, harimo kubaka, gusana no kwagura ibikorwa remezo birimo ibyumba by’amashuri abana bigiramo, no kubagezaho umuriro n’amazi meza.

Byagurutsweho kuri uya wa 29 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Bugesera aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’amashami mu Karere, bari bitabiriye ibiganiro nyunguranabiterekezo ku ikusanyamakuru ryakozwe n’umuryango Imboni z’imiyoborere myiza zashyizweho n’umuryango FVA “Faith Victory Association”

“FVA” ufite umushinga witwa PPIMA ugamije gutuma abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa. Ni umushinga bafatanyamo n’imboni z’imiyoborere zifatanya n’ubuyobozi guhera ku rwego rw’akarere, lmirenge kugera ku rwego rw’utugari mu gukusanya ibyifuzo n’ibitekerezo by’abaturage.

Emanuel Dusabimana umwe mu mboni yegaragarije ubuyobozi bw’akarere, n’Abagitifu b’lmirenge ibibazo abatuye mu mirenge igize akarere ka Bugesera bifuza ko byazibandwaho, bigashyirwa mu igenemigambi ry’ibigomba gukorwa nk’ibibangamiye umuturage kurusha ibindi mu ngengo y’imari iteganyijwe 2025-2026.

Yagize iti: “Ikibazo cya post de sante zidahagije mu gihe n’izihari nazo zidakora neza. Abaturage bagaragaje ikibazo cy’ubucukike bwinshi mu mashuri abanza n’ayisumbiye, mu Mirenge yose by’umwihariko mu Murenge wa Mwogo mu bigo bya GS Rurenge na GS Kagasa, naho mu Murenge wa Nyarugenge ho hagaragara kuba abana benshi barataye ishuri no kuba abenshi baratewe inda zitateganyijwe.”

Yakomeje avuga ko ibyo abaturage babwiye izi mboni hari byihariye, nko mu burezi, aho mu mirenge yose hari ikibazo cy’abana babana n’ubumuga bagorwa no kutabona ibikoresho bifashisha biga hakiyongeraho no kutagira abarimu bahagije bo kubigisha. Yagarutse no kuba umuriro ari mu cye mu gihe ibyuma bisya umuriro ukabura no kuba byubatse rwagati mu baturage muri Gashora.

Mu bindi bibazo byihariye iyi mboni yavuze ko abaturage bafite, hari ikibazo cy’imbangukira gutabara (ambulance) imwe ikora mu Mirenge ya Juru na Mwogo. Agaragaza ikindi kibazo k’imiryango 84 yo mu kirwa cya Sharita ho muri Rweru itarimurwa kijyanirana n’icy’abimuwe mu kirwa cya Mazane bahawe inka ariko badafite aho kuzororera. Mu gihe mu Murenge wa Shyara ho hari post de sante imwe nayo idakora neza.

Yanikije ku kuba imboni zarabwiwe n’abaturage bo muri Rilima ko badafite uburenganzira kubutaka bwabo no kuba batarishyurwa ngo bahabwe ingurane by’umwihariko abatuye mu nk’engero muri Karera. Abo muri Shyara ntibagira ikigo cy’abana k’imikurire ECD na kimwe. 

Yongeyeho ko abaturage basabye gukorerwa ubuvugizi muri serivisi z’ubuzima hakongerwa urutonde rw’imiti bahabwa ku bwishingizi bwa mituweri, kugeza amazi meza ku bigo by’amashuri bitayafite kimwe n’utugari atarimo, ndetse no gufasha abahinzi bo mu Mirenge bagahabwa imashini bazajya bifashisha mu kuvomerera imyaka yabo n’ibindi.

Sebarundi Ephraim w’Umurenge wa Rilima wari uhagarariye akarere ka Bugesera muri iki gikorwa avuga ko ibyifuzo byatanzwe n’abatuye muri aka karere bakeneye ko bigomba gushyirwa mu igenamigambi ry’aka karere byose bazikoraho.

Yagize ati: “Ndahamya ko hari nk’ibibazo nka bitanu bifite gukemuka, nk’icy’abana ku babonera aho bicara, twavuze icya Post de sante, hagaragajwe ibyifuzo REG yakemura, REG yatanze bimwe mu bisubizo, turaza gufatanya n’abaturage Umurenge ku wundi kugira ngo bimwe mu bibazo nabo bagiremo uruhare kuko hari bimwe mu bibazo abaturage nabo tubaha bakagiramo uruhare rwabo n’abayobozi bagire uruhare rwabo.”

Jean Marie Vianny Gakwaya umuyobozi w’umushinga PPIMA muri FVA avuga ko igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo biba byaratanzwe n’abaturage bakabigeza ku rwego rwa karere aho babikorera ubuvugizi bakifuza ko byakemurwa ku kigero cya 70%.

Jean Marie Vianny asaba abayobozi kutagira ibibazo by’abaturage amasigara k’icaro ati: “Turasaba ko babigira ibyabo kandi ibyo twaganiriye mu inama bibe ihame kugira ngo ntihazabeho ibyirengagizwa cyangwa ngo byibagirane kandi abaturage barabigarageje ko bibabanganiye cyane. Tusaba rero ko babigira ibyabo, umuyobozi ku rwego rwe, muri department, muri unit ayobora kubishyira imbere agendeye ku bibabaje abaturage kurusha ibindi.”

(Inkuru ya Habimana Ramadhan, umunyamakuru wa Indorerwamo.com mu Bugesera)

Comments are closed.