Bugesera: Madame Mutesi yishwe atewe igitiyo ananigishwa ikiringiti

5,395

Umudamu witwa Mutesi Ange bakundaga kwita Mama Gisa wari mu kigero cy’imyaka 35 wari utuye mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera birakekwa ko yaba yicishijwe igitiyo yabaje gukubitwa hanyuma agahita anigishwa ikirangiti kugeza ashizemo umwuka.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 4 Ukwakira 2023 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo nyakwigendera wari usanzwe akorera mu gasantire k’ahazwi nka Riziyeri atanga service z’ama inite.

Amakuru Indorerwamo.com afite ni uko mbere yo gutaha, nyakwigendera yabanje kujya gucyura umwana we w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka itatu (3ans) amuvana ku ishuri, bageze mu rugo, ngo basanze hari umugabo winjiye mu nzu ari munsi y’intebe, ahita abwira nyakwigendera ko amwica nk’uko bisobanurwa n’umwana wa nyakwigendera witwa Moroyi Prianca.

Ati: “Navuye ku ishuri Mama amfashe akaboko, tujya mu rugo dusanga agapata k’urugi bagaciye, turebye mu nzu, tuhabona umugabo uri munsi y’intebe wambaye umupira w’umuhondo Mama ahita avuga ngo tugiye kurwana, umugabo ahita akubita Mama igitiyo mu mutwe arangije amupfukirana ikirangiti kugeza ashizemo apfuye“.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima Bwana Sebarundi Ephraim, yabwiye INDORERWAMO.COM ko nyakwigendera yishwe, abo bikekwa ko bamwishe ubu bakaba bari kuri station ya RIB.

Ati: “Harakekwa abantu babiri, abo bari mu maboko ya RIB kandi yabatwaye. Harakekwa amakimbirane yo mu miryango, haranakekwa n’abajura kuko yacuruzaga Mobile Money….turacyakomeje gushakisha amakuru”.

Gitifu yatanze ubutumwa abwira abaturage ko bakwirinda kwambura ubuzima umuntu kuko uzabifatirwamo amategeko azamuhana yihanukiriye. Asoza yihanganisha umuryango wanyakwigenera.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata, akaba asize abana babiri, umuhungu w’imyaka 7, nundi w’umukobwa w’imyaka 3.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.