Bugesera: Meya yagaragaje ibintu by’ingenzi biva mu gukora neza kw’abamotari

1,554

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagaragaje ko gukora neza umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bifite inyungu nyinshi zirimo kurinda ubuzima bw’abantu no gufasha inzego z’imutekano gufata abakora ibyaha bifashisha ingendo, asaba abakora uyu mwuga kugira uruhare mu kuzana impinduka zigamije gushyiraho uburyo bwo gukora neza.

Ibi Meya Mutabazi Richard yabibwiye abamotari basaga 300 bari bitabiriye igikorwa cy’amatora y’abagize inteko rusange y’abamotati 50 bahagarariye abandi muri iyo nteko ku rwego rw’Akarere.

Meya Mutabazi yagize ati: “ Buriya abamotari batwara abantu, iyo bafite ikinyabupfura tubonamo inyungu nyinshi cyane kuko impanuka zigabanyuka mu muhanda;  ari mwebwe n’abo mutwaye ntimwangirike. Inyungu ya kabiri ni umutekano kuko abantu bakoresha ingendo zanyu baramutse bagiye kwiba, guhohotera umuntu cyangwa uwo utwate yasinze mukagwa byatubana byinshi tugahora mu bibazo mu Karere ka Bugesera. “

Meya Mutabazi kandi yashimiye abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ku ruhare bagira mu gukumira impanuka zo mu muhanda, abasaba kugira intego yo kubaka coperative yabo igakomera.

Ati: “Kuba tudahora mu bibazo nubwo turavuga ngo ni kanaka wabigizemo uruhare, ariko muri rusange twemera ko ari mwebwe muba mwabigizemo uruhare. Rero turifuza kubaka koperative imwe mu Karere kandi ishoboye.”

Nsengiyumva Faustin ni umwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Murenge wa Gashora, avuga ko imikorere myiza muri uyu mwuga itanga umusaruro wo kugabanuka kw’impanuka zo mu muhanda biryo ngo iyo uwumotari atagize ibibazo biturutse kuwmpanuka bimufasha gukora neza agateza imbere umuryango we.

Ati: “Iyo abakora uyu mwuga twitwararitse tugakora neza bituma twita ku miryango yacu neza tugatera imbere koko nta bibazo tuba duhoramo. Rero twishimiye ko hongera kubaho umurongo mushya wo kudufasha gushinga coperative iduteza imbere mu mikorere no kutera imbere mu kubona amafaranga.”

Munyandamutsa Xavier nawe ni umumotari ukorera mu murenge wa Nyamata agaragaza ko kuba hakiri impanuka zitangukanye ndetse no kutubahiriza amabwiriza amwe namwe ngo ni ingaruka zo kuragira ubuyobozi buhamye bureberera abakora uyu mwuga, akaba nawe yizeye ko kugira inteko rusange y’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ku rwego rw’Akarere ari intambwe ikomeye ku bakora uyu mwuga.

Mu karere ka Bugesera habarurwa abasaga 400 bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, aho kugeza ubu bamaze gutangira urugendo rwo kugira koperative ihuriweho n’abakora uyu mwuga bose. Ni muri urwo rwego kandi bitoyemo abagera kuri 50 bagize Inteko rusange y’abanyamuryango bose.

(Src:Muhaziyacu)

Comments are closed.