Bugesera: Abazahiga abandi mu imurikabikorwa bijejwe ishimwe ry’Akarere

611
kwibuka31

Mu Karere ka Bugesera hatangiye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere rizamara iminsi 3 rikaagaragaza umusaruro w’ibikorwa abafatanyabikorwa bagiramo uruhare mu kuzamura iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’Abaturage muri rusange.

Ni imurikabikorwa ry’iminsi itatu ry’abafatanyabikorwa ryafunguwe kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kamena 2025, rifungurwa ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard ari kumwe na Perezida wa JADF mu Karere Bugesera, Bwana Murenzi Emmanuel, hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ry’uyu mwaka, rifite insanganyamatsiko igira iti: Uruhare rwa JADF mu Iterambere ry’Akarere.”

Mu butumwa bwe, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abafatanyabikorwa bose bemeye gukorana n’Akarere no gufatanyiriza hamwe na ko mu cyerekezo kaganamo, hagamijwe imibereho myiza no gushyira umuturage ku isonga. 

Avuga ko gukorana n’abafatanyabikorwa ndetse n’imiryango, ari byo Akarere kazakomeza gushimangira, kuko ari bimwe mu bituma gatera imbere ku muvuduko uri hejuru, ndetse bikanashimangira iterambere ryako ko rishoboka kubera ubufatanye buhuriweho.

Maya Mutabazi Richard ati: Ndashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bose, ari abakorera mu karere ari n’ababashije gufata imyanya hano bakamurika ibikorwa byabo kuko bagize uruhare mu bikorwa bifatika bigaragara uyu munsi haba mu burezi, ubuzima, ubuhinzi, mu bukungu, mu miyoborere myiza ndetse n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere abaturage bacu mu karere ka Bugesera.

Yavuze ko iri murikabikorwa ryongeye kuba, ryaba iryo kwigiranaho no guhanga udushya ndetse rikaba n’umwanya mwiza wo kwamamaza no gusobanura serivise kubturage.

Meya Mutabazi kandi yijeje ibihembo kubazahiga abandi bakitwara neza mu kumurika ibikorwa byabo.

Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Bugesera, Bwana Murenzi Emmanuel, yashimiye Akarere ka Bugesera ubufasha kabaha no kubaba hafi, akaba ari byo bituma bagera ku bikorwa bifatika kandi bigaragara, bikagira uruhare mu guhindura imibereho n’ubuzima by’Abanyabugesera.

Murenzi Emmanuel yagize ati: “Ndabashimira ku bufatanye mukaba mudacogora kutuba hafi ndetse ubwanyu kuba muri hano ni ikimenyetso kigaragaza ubufatanye dufitanye ariko kikaba n’igihango dufitanye cyo kugeza umuturage wa Bugesera ku iterambere rirambye.”

Abitabiriye imurikabikorwa, bavuze ko biteguye kuryungukiramo byinshi kuko ari wo umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibikorwa byabo no kungukira kuri bagenzi babo ibyo batari bazi.

Nkundimana Jean de Dieu, waje ku murika ibikorwa bye aturutse mu Murenge wa Nyamata, yagize ati: Ni umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibikorwa byacu ndetse no kubisobanurira abantu ngo babyumve kandi niteze no kungukira kuri bagenzi banjye ibyo ntar inzi.

Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa uyu mwaka, ryitabiriwe n’abamurika 77, rizasoza tariki 29 Kamena 2025, risozwe n’isiganwa ryo gusiganwa ku maguru no ku magare ryiswe “20km de Bugesera”, byose hamwe bikabera kuri sitade y’Akarere ka Bugesera.

Hamuritswe ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu Karere ka Bugesera
Inzego zitandukanye zari zitabiriye rino murikabikorwa rizamara iminsi itatu ribera mu Karere ka Bugesera
Ibitoki, kimwe mu bihingwa bishima ubutaka bw’Akarere ka Bugesera

(Habimana Ramadhani/ indorerwamo.com mu Bugesera)

Comments are closed.