Bugesera-Mwogo: Abagore basabwe kuba umusemburo w’iterambere ry’umuryango
Abagore basabwe kuba umusemburo w’iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange kuko ubu nabo bafite umwanya n’ijambo n’uburenganzira bungana mu bikorwa bya buri munsi nta guhezwa.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo Mushenyi lnnocent, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Werurwe 2025 mu Karere ka Bugesera aho yasabye abagore bari bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore kuba umusemburo w’iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Ni umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe mu mirenge yose uko ari 15 igize Akarere ka Bugesera, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’agaciro.”

Mu birori byo kwizihiza uyu munsi, Umurenge wa Mwogo nawo wifatanyije n’abagore bawugize aho baherewemo ubutumwa bujyanye n’agaciro ka wo.
Gitifu w’Umurenge wa Mwogo Mushenyi lnnocent mu butumwa bwe, yavuze ko hari ibyo kwishimira bimaze kugerwaho mu kwimakaza ihamwe ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo by’umwihariko ahubatswe ubushobozi bw’abagore n’abakobwa mu bukungu, ubuzima no mu mibereho myiza n’iterambere ryabo.
Yavuze ko abagore nabo bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu aho bahagurukiye kwiteza imbere bagakorana na z’abanki, ibigo by’imari no kwibumbira mu matsinda hagamijwe kuzamura uruhare rwabo mu muryango ndetse n’igihugu.
Yavuze ko ibi ari ibigaragaza uburyo hazamuwe agaciro ku mugore n’uruhare rwe mu bikorwa byose. Bikaba igihamya cy’uko leta y’ubumwe yabahaye agaciro, bagashyirwa mu nzego z’imiyoborere nyamara mbere bari baratsikamiwe bagahezwa n’ubuyobozi bubi bwariho.

Gitifu Mushenyi yagize ati: “Ibyo byose bigenda byerekana y’uko igihugu gishyize imbere umugore, no kugira ngo habeho itandukaniro ry’ubuyobozi bwatsikamiye igihe kinini abagore ariko ubu noneho ubuyobozi bwiza dufite bukaba buvuga ngo buri mugore wese yiteze imbere, ahaguruke akorere urugo, akorere umuryango, akorere igihugu kugira ngo mwigirire ikizere.”
Abagore bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore baganiriye na indorerwamo.com bagaragaje ibyishimo baterwa n’agaciro bahawe no kuba batagihezwa ndetse bashimira uyu munsi wabahariwe nko kuzirikana agaciro kabo muri sosiyete, mu muryango n’igihugu muri rusange.
Umwe yagize ati: “Dutewe ishema na twe abagore kuko burya umugore ari umuntu w’agaciro, umuntu ukomeye mu muryango uhereye kuruhare agira mu bikorwa bitandukanye. Twahawe agaciro kandi turabyishimiye kuko isi izirikana uruhare rwacu.”
Undi nawe ati: “N’ubwo twahawe agaciro n’ijambo ntitukabikoreshe mu kwifata nabi kuko burya umugore ni umuntu uba witezweho byinshi mu muryango.”
Umurenge wa Mwogo ku bufatanye n’utugari tuwugize baremeye bamwe mu bagore b’uyu Murenge inka abandi bahabwa ibihumbi 100 mu rwego rwo kubongerera ubushobozi abandi bahabwa ibikoresho by’isuku birimo imiti y’isabune.
Twibutse ko umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wizihirijwe mu murenge wa Gashora.



(Habimana Ramadhani /indorerwamo.com mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo)
Comments are closed.