Bugesera: Ni iki kiri gukorwa ngo hakemuke ikibazo cy’Abanyeshuri bagaragaye bicaye hasi muri GS Kagasa?

3,555
kwibuka31

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto agaragaza abanyeshuri biga bicaye hasi mu gihe cy’amasomo, abandi bari bicaye ku ntebe. Ayo mafoto yafashwe ku ishuri rya GS Kagasa riherereye mu Murenge wa Mwogo, mu Kagari ka Kagasa, mu karere ka Bugesera.

Ababonye ayo mafoto, bagaragaje impungenge ku buryo abana bashobora kwiga neza bagatsinda mu gihe nta bikoresho by’ibanze bafite. 

Hari uwagize ati: “Ku ishuri rya GS Kagasa Mwogo,  Abanyeshuri biga bicaye hasi, ubu koko bazatsinda neza?”

Ni gute ikigo cya GS Kagasa kisanze mu kibazo cyo kugira umubare munini w’abanyeshuri?

Ubuyobozi bw’ikigo cya GS Kagasa, busobanura ko mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2025-2026 ikigo cyakiriye umubare munini w’abanyeshuri bakigannye, wikuba hafi kabiri ugereranyije n’umwaka w’amashuri 2024-2025 wabanje.

Buvuga ko byatewe ahanini n’uko hari imiryango yimukiye muri uwo Murenge aho yazanye abana babo kuri icyo kigo, ndetse ko banakiriye abandi banyeshuri bo ku bindi batsinze neza nka Kagerero, Rushubi na Rurenge, banakira abagaruwe ku ishuri kubera ubukangurambaga bwakozwe.

Ikibazo cyatangiye gukemurwa

Ubuyobozi bw’ikigo bwihutiye gutanga raporo ku Karere, na ko gahita gatangira ingamba zo gukemura icyo kibazo. 

Mu butumwa bwatanzwe kuri X, Akarere kagize kati: Birimo gukemuka binyuze mu gukora intebe nshya, dusana izangiritse no kureba ibigo bifite intebe nyinshi bigaha ahari nkeya.

Intebe zangiritse ziri gusanwa, hari no gukorwa izindi mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike

Ubuyobozi bwa GS Kagasa buvuga ko ikibazo kigihari kuko bakomeje kwakira abana bashya buri munsi. Basaba ko bongererwa intebe byibura 160 kugira ngo bahangane n’umubare munini w’abanyeshuri bari kugerageza kwakira.

Kugeza ubu, ikigo gifite abanyeshuri 2,560 umubare uri hejuru ugereranyije n’ibikoresho bafite.

N’ubwo ikibazo cyari cyateje impaka n’amarangamutima menshi, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ndetse n’ubw’ikigo cya GS Kagasa bwatangaje ko bwagifatiye ingamba zihamye, bitanga ibyiringiro ko intego z’umwaka w’amashuri zizagerwaho.

N’ubwo bimeze bityo ariko, hakenewe gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo umwana w’Umunyarwanda wese yige mu buryo buboneye kandi butekanye.

(Habimana Ramadhani /umunyamakuru wa Indoreewamo.com mu Bugesera) 

Comments are closed.