Bugesera: Umubyeyi yanyarukiye mu gasantere asize abana be babiri agarutse asanga bose bapfuye

9,696
Kwibuka30

Abana babiri bo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera bapfuye urupfu rugiteye urujijo, nyuma yo gusigwa na nyina mu nzu iminota mike agiye mu gasantere yagaruka agasanga bose bashizemo umwuka.

Ibi byabaye ahagana saa Mbili zijoro zo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem, yabwiye IGIHE dukesha iyi kuru ko uburyo abo bana bapfuyemo bukiri urujijo kuko nyina yabasize mu nzu akajya mu gasantere ka Nkanika kari aho hafi yagaruka agasanga bapfuye.

Kwibuka30

Yagize ati “ Ni ibintu bibaye mukanya saa Mbili, batubwiye ko uwo mugore yasize abana mu nzu ajya guhaha mu gasantere agarutse asanga abana batari guhumeka, uyu munsi rero haguye imvura nyinshi, uwo mugore yahise ajya guhuruza umugabo we mu isantere n’abandi benshi baraza babakoraho basanga bapfuye.”

Uyu muyobozi yavuze ko bamwe mu baturage bahise bakeka inkuba gusa ngo ntayigeze ikubita kuko ngo haguye imvura isanzwe nk’uko byemezwa n’abaturanyi babo.

Yihanganishije umuryango wabuze abana, awizeza ko icyabishe kimenyekana.

Ati “ Turihanganisha uwo muturage n’umuryango we, turi kujyayo n’izindi nzego kugira ngo dukore iperereza tumenye icyishe aba bana, ikindi turi bubapime tumenye icyabishe kuko n’abanga barahari.”

Gitifu Sebaarundi yavuze ko nibagerayo bagapima ndetse bakanabaza amakuru aribwo bashobora kumenya amakuru y’ibanze y’ikishe abo bana babiri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.