Bugesera: Umubyeyi yatwitse umwana we amuziza kwiba ibishyimbo akaguramo ubushera n’amandazi

7,923

Umubyeyi wo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera yatwitse umwana we nyuma y’aho yibye ibishyimbo mu rugo maze amafranga yavanyemo ajya kuyagura ubushera n’amandazi.

Mu gitondo cyo ku wa 22 Kamena 2020, ahagana saa Yine nibwo uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange yatwitse umwana we.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko umwana watwitswe na murumuna we bari basigaye mu rugo, bakaza gusonza nta byo kurya bafite, bagahitamo kugurisha ibishyimbo.

Umuturanyi w’uyu muryango yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko “Umwana yazize ko yagurishije ibishyimbo akagura amandazi kuko nta biryo byari mu rugo. Yari yashonje, ababyeyi bashobora kuba bataramusigiye ibyo kurya. Inzara ibishe [we na murumuna we] yafashe ikilo ajya kukigurisha, agura ubushera n’amandazi barabusangira.’’

Umwana yatwitswe ibirenge byombi ndetse ubu birapfutse. Bikekwa ko umubyeyi we yamukubise mbere yo kumutwika akoresheje fer à béton.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakamba, Umutesi Florence, yavuze ko bidakwiye muri iki gihe kubona umubyeyi uhana umwana we yihanukiriye.

Yagize ati “Umubyeyi w’uwo mwana yafashwe n’umujinya aramukubita. Nta mpamvu ibaho yatuma umuntu atwika umwana yabyaye. Abana kubera batarimo biga bashobora gukora ayo makosa yo gukorakora.’’

Yavuze ko uwo mwana yakubiswe inkoni nyinshi ndetse yari yakingiranywe mu nzu kuko inkuru yamenyekanye binyuze mu makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Twasanze amatako yabyimbye ku buryo atashoboraga no kugenda kuri moto, twahise duhamagaza imodoka y’umutekano mu Murenge wa Mayange iba ariyo imutwara. Umwana yavugaga ko yakubiswe inkoni, akanatwikishwa igishirira kandi byose byari bihari biboneka ko umubyeyi we yabikoresheje.’’

Umutesi yavuze ko ababyeyi bakwiye kugira umutima wo kwita ku bana babo no kwirinda kubahana mu buryo bufite ingaruka ku mubiri wabo.

Yakomeje ati “Umuntu utekereza gutwika umwana we, yanakora ikindi kintu. Tuzakomeza gufatanya na ba mutima w’urugo mu kwigisha abaturage. Twashyizeho ingamba ko mu masibo aho dukomeza kubakurikirana. Harashyirwaho ingamba zo gukurikirana abana mu gihe by’umwihariko bari mu biruhuko birebire.’’

Umwana watwitswe afite imyaka isaga umunani, yiga mu wa Gatatu w’amashuri abanza. Nyuma yo gukubitwa yahise ajyanwa kuvuzwa ku Kigo Nderabuzima cya Mayange mu gihe umubyeyi we yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mayange.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mwana yamaze gusezererwa mu bitaro, ahita ajyanwa kwa nyirakuru.

(Source: Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.