Bugesera: Umusaza yapfuye anizwe n’inyama ya burusheti yaryaga.

8,730

Niyibizi Jean Baptista w’imyaka 61 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Mukoma Akagari ka Maranyundo yapfuye urupfu rw’amarabira nyuma y’uko ariye inyama ya burusheti ikamuniga bigakekwa ko yanze kumanuka ngo irenge umuhogo. 

Nyakwigendera yaguye mu Mudugudu w’Agasenga ya ll mu Kagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 27 Ukwakira 2023, ahagana saa moya n’igice nyuma yo gutamira inyama ya burusheti ikanga ku manuka, bigakekwa ko ariyo yaba imuhitanye.

Amakuru INDORERWAMO.COM yahawe na Mukanshimiyimana Josiane aho nyakwigendera Niyibizi Jean Baptista yaguye avuga ko yaje akaka inzoga bakayimuha, arangije ahamagara Mucoma ngo amuhe burusheti ebyiri, aragenda aricara arya iya mbere arayirangiza, yaka iya kabiri maze ngo akuraho intongo ya mbere ibanza arayitamira ararya mu kuyimira ihagama mu muhogo yanga kumanuka.

Ngo niko kurembuza umugabo wari hirya ye ngo naze amubwire, amugezeho amubwira ko inyama yamunize, umusaza ngo ahita ava kuri fondasiyo y’inzu aho yari yicayeho ahita yicara hasi.

Akomeza avuga ko undi nawe yahise amufata, ari nako ngo umwuka wari urikugenda umushirana kugeza ubwo yahise apfa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata inshuro zose twabuhamagaye ngo bugire icyo budutangariza ntibwigeze bufata telefone y’umunyamakuru kugeza dutangaje iyi inkuru. Igihe cyose bwatuvugisha twabagezaho icyo iperereza ryagaragaje ku cyaba cyateye urupfu.

(Habimana ramadhani Indorerwamo.com i Bugesera).

Comments are closed.