Bugesera: Umusore witwa Daniel yasanzwe amanitse ku giti, bigakekwa ko yiyahuye.

1,025
RPF

Umusore witwa Ntakirutimana Daniel w’imyaka 20 wari utuye mu Kagari ka Kabeza, mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera yasanzwe mu giti ari mu mugozi yapfuye bigakekwa ko yaba yiyahuye, ariko hakaba hari abandi bavuga ko ashobora kuba yishwe n’abataramenyekana barangiza bakamumanika mu giti mu rwego rwo kuyobya uburari.

Amakuru y’urupfu rwa Daniel yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2024 ubwo abantu babonaga umubiri we unagana ku giti, ijosi rifashwe mu mugozi wari uzingiye ku ishami ry’igiti

Amakuru indorerwamo.com yahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima Bwana Sebarundi Ephraim, avuga ko ahagana saa tatu z’igitondo aribwo amakuru y’urupfu rwa Daniel yamenyekanye, abamubonye bakavuga ko bamusanze amanitse ku giti yapfuye.

Gitifu Sebarundi yagize ati:”Ni umusore witwa Ntakirutimana Daniel wari ufite imyaka 20 yasanzwe mu giti yapfuye.”

Akomeza agira ati:”Turacyarimo dushakisha amakuru ngo tumenye impamvu nyayo y’urupfu rwe. Birakekwa ko yaba yimanitse, hari n’abamubonye ahantu yagiye kugura umugozi”

Yakomeje avuga ko inzego zirebwa n’iki kibazo zamaze gutangira iperereza ngo hamenyekane impamvu y’urupfu rw’uyu musore, yakomeje ati:”Inzego z’ubugenzacyaha zirimo zirabikurikirana, umurambo we wajyanywe kugira ngo baze gukora ibizamini bya ngombwa. Kuko bafite ubuhanga bwo kumenya ko yiyahuye cyangwa yishwe

Gitifu Sebarundi akaba yihanganishije abo mu muryango we n’abaturanyi babo, asaba abaturage kwirinda kuba bakwiyambura ubuzima, yibutsa ko ntawemerewe kwambura mugezi we ubuzima kuko ubuzima bw’umuntu ari ntavogerwa, aboneraho gusaba abaturage kujya batanga amakuru mbere ku nzego z’ubuyobozi kugira ngo zikumire icyaha mbere yo gukorwa.

(Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com mu Bugesera) 

Leave A Reply

Your email address will not be published.