Bugesera: Umusore yishwe atewe icyuma mu ijosi.

1,531
kwibuka31

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, mu isantere ya Kamabare, Akagari ka Ngenda, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, haravugwa urupfu rw’umusore witwa Sabayezu Danny w’imyaka 26, watewe icyuma mu ijosi na Mugabonake Theoneste nyuma y’amakimbirane yaturutse ku mafaranga yari yambuwe.

Abaturage babwiye Radio/TV1 ko impamvu yatumye Theoneste yivugana Danny ari amafaranga ibihumbi 3,600 Frw yari yatswe avuye ku bihumbi 5,000 Theoneste yari yahawe nka avanse yo kwasa igiti. Theoneste ngo yari yaraye asagariwe n’itsinda ryarimo nyakwigendera, bakamutwara ayo mafaranga ari nayo yari asigaye, barenzaho.

Mu gitondo cyakurikiyeho, Theoneste yazindutse afite umujinya mwinshi, ahura na Danny, amukerera n’icyuma mu ijosi, arakimushinga. Danny yahise ajyanwa kwa muganga aho yahise yoherezwa mu bitaro bya Kanombe nyuma aza kwitaba Imana.

Bagize bati: “Baramukubise turabyumva, aravuga ati: ‘muranyemeje, basi nimurekere aho’, birangira rero abitse inzika, mu gitondo nawe aramukerera ahita arabirana yikubita hasi”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yemeje amakuru y’urupfu rwa Sabayezu Danny, avuga ko uwamuteye icyuma agishakishwa, anasaba abaturage kujya bihutira gukemura amakimbirane mu nzira z’amahoro aho kwihanira.

Yagize ati: “Uwatewe icyuma nyuma yo kwimurirwa i Kanombe kubera ubukana bw’ibikomere yari yagize yaje kwitaba lmana. Ariko uwateye icyuma we aracyashakishwa, turizera ko azafatwa.”

Abaturage bavuga ko n’ubwo Danny yishwe nabi, ariko ngo yarasanzwe azwiho imyitwarire y’urugomo, ndetse ibyabaye babifata nk’ingaruka z’ubushotoranyi bwabayeho mbere.

(Habimana Ramadhani/ lndorerwamo.com i Bugesera) 

Comments are closed.