Bugesera: Urubyiruko rwituye Perezida wa Repubulika runamwizeza ikintu gikomeye

2,359
Kwibuka30

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwatuye umukuru w’igihugu Paul Kagame, ibikorwa by’ishimwe rumaze kugeraho nk’impano yo kumushyigikira mu rugamba rwo gukomeza kubaka u Rwanda narwo rubigizemo uruhare.

Byari mu birori by’urubyiruko byo kwishimira ibikorwa byakozwe narwo muri gahunda rwise ngo:”Urubyiruko Turashima” byabaye kuri uyu wa gatanu taliki 22 Werurwe 2024 mu Karere ka Bugesera, bikaba ari ibirori ngarukamwaka biba bigamije kwishimira ibikorwa byubaka igihugu urubyiruko ruba rwarakoze mu mujyo wo gutanga umusanzu warwo mu iterambere igihugu kiganamo birangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

“Urubyiruko turashima” niyo yari insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2024 mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko byakozwe birimo kubakakira amazu 5 imiryango itari ifite aho iba, koroza inka muri gahunda yagira inka, gusana amazu no kuyaha imirasire, runubaka ubwiherero bwari mu muhigo w’Akarere (Human security issues) byose byatwaye asaga million 42Frw.

Iki gikorwa cyabimburiwe no gutaha ku mugaragaro inzu urubyiruko rwubakiye abaturage batishoboye mu mirenge itandukanye
Vice Maya Umwali ari kumwe n’abafatanyabikorwa ndetse n’Umuhuzabikorwa w’urubyiruko Mbonimpaye Pascal batashye inzu ziherereye i Rilima

Ibi n’ibindi byagezweho nibyo Umuyobozi Mpuzabikorwa w’lnama y’lgihigu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera Bwana Mbonimpaye Pascal, yagarutseho mu muhango wo gutaha ku mugaragaro bino bikorwa avuga ko urubyiruko rushimira Perezida Paul Kagame ukomeza kubatera umurava ababwira ko aribo igihugu cyubakiyeho ejo hazaza.

Kwibuka30

Ati:”Tugiye gushimira twashima byinshi igihugu cyacu cyadukoreye nk’urubyiruko. Munyemerere nshimire umuyobozi wacu, intore yadutoje kandi nk’urubyiruko twaratoye. Nk’urubyiruko twarishimye kuyoborwa nawe kandi tuzakomeza kwishima mu gihe tuzaba tukiyobowe nawe.” 

Yakomeje avuga ko biteguye kuzamuhundagazaho amajwi yabo mu gihe cy’amatora ati:” Nyakubahwa Meya, umutugerezeho ubutumwa bwacu nk’urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera ko twiteguye Kandi twamaze guhitamo neza ko ikidutindije ari itariki gusa kuko aha ngaha turi muri dote (Dot) igisigaye ni resepusiyo(Reception) niyo isigaye twamaze gutegura ubukwe kera cyane.”

Meya Richard wari umushyitsi mukuru yashimiye urubyruko arwibutsa kutiroha mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n’ubusinzi

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard, wari umushyitsi mukuru muri bino birori, yashimiye urubyiruko n’abafatanyabikorwa barwo ibikorwa bakomeza gukora kuko bigaragaza imitekereze myiza y’uruhare rwarwo mu bikorwa bitari mu mvugo gusa ahubwo biherekezwa no gushima.

Yunzemo ko ibyo bitagerwaho urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, runywa inzoga, kuko byakwangiriza ejo harwo hazaza, ko kandi inzoga atari iz’abato, n’abakuru nabo bagakwiye kunywaless.

Ibirori byashojwe no kwidagadura byakozwe n’abahanzi bo mu Karere ka Bugesera bakizamuka ndetse n’abandi batandukanye barimo na Bwiza, Juno Kizigenza, abahanzi bakunzwe cyane mu gihugu.

(Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com mu Bugesera)

Leave A Reply

Your email address will not be published.