Bugesera: Urubyiruko rwiyemeje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere.(Amafoto)

Urubyiruko rwiyemeje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere binyuze mu bikorwa rukora bizamura imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage ndetse no gukoresha amahirwe rwahawe rufatanya n’inzego mu kubaka igihugu ruhereye aho rutuye.
Ibi uru rubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rubishingiraho rwemeza ko ari rumwe mu rugize umubare munini muri aka Karere, rukavuga ko imbaraga zarwo arizo gukoresha mu kubaka igihugu mu gihe ngo hari urundi rwazikoresheje rugisenya.
Ubwo rwari mu gikorwa ngarukamwaka rwita:“Urubyiruko Turashima” cyo ku wa gatatu tariki 4 Kamena 2025, twifatanyije na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Utumatwishima Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, n’abandi bafatanyabikorwa b’arwo maze bataha ku mugaragaro inzu rwubakiye imiryango ibiri itishoboye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abaturage batagira aho baba.
Naho ku ya 5 Kamena 2025, ubwo rwari mu Nteko Rusange y’Urubyiruko rwatangaje ko 2024-2025 irusize rwubakiye ubwiherero imiryango 285 ndetse ko hari n’indi mirimo y’amaboko rwakoze.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, bwana Mbonimpaye Pascal, avuga ko ibi bikorwa byose byatwaye miliyoni 90 FRW mu mwaka w’imihigo 2024-2025. Yongeraho ko igenamigambi ry’umwaka utaha w’ibikorwa by’urubyiruko 2025-2026 uzaba ari mwiza mu bikorwa bashyigikiramo akarere nk’urubyiruko.
Yagize ati: “Uyu mwaka twatashye amazu abiri, akaba ari amazu yatwaye miliyoni 40 n’ibihumbi 700. No mu Mirenge tugira ibikorwa dukora, Aho mu Mirenge twatashye amazu 4 angana na miliyoni 20. Hanubakwa ubwiherero ku miryango itandukanye 285. Iyo turebye ibyo bikorwa byatashywe ku rwego rw’Akarere, ku Mirenge, ubwo bwiherero, ubona ko uyu mwaka igikorwa cya ‘Urubyiruko Turashima’ cyatwaye miliyoni 90.”
Pascal, yavuze ko kandi impamvu bashima bayisobanuye mu mpamvu Nshingwa Bikorwa ko Perezida w’lgihugu Paul Kagame, yahaye ijambo urubyiruko arushyira mu nzego z’igihugu zifata imyanzuro ndetse ko nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ibaye mu Rwanda hakozwe byinshi byiza ku rubyiruko by’umwihariko kuba yaragize akarere ka Bugesera ahantu rwabonera amahirwe aruteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard, yemeza ko urubyiruko rugira uruhare runini mu iterambere ry’Akarere mu buryo bufatika, ko ibikorwa by’indashyikirwa rumaze kugeraho rubikomoye mu mbaraga z’ibikorwa rukora bidasiba kwigaragaza amanywa n’ijoro buri munsi aho rutuye mu Mirenge, Utugari n’lmidugudu.

Yagize ati: ”Turashima umwimerere w’urubyiruko rwa Bugesera mu gikorwa cya “Rubyiruko Turashima “Ni igikorwa cy’ingenzi, ni igikorwa gitanga ikizere kuba urubyiruko rushima kandi dushima uburyo mu bikoramo. Mushima mu bikorwa ntibibe mu magambo, gushima mufata ukwezi ko kugira ibikorwa by’iterambere mukora mu Karere ibikorwa bifasha abagifite intege nkeya mu Karere, mukabisoza muhura mu byishimira mushyira ku mugaragaro ibikorwa akaba ari byo byivugira kurusha amagambo, imivugo, indirimbo.”
Ibarura rusange ryo muri 2022 ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, rigaragaza ko mu Karere ka Bugesera habarurwa urubyiruko rugera kuri 144,812.





(Habimana Ramadhani/indorerwamo.com i Bugesera)
Comments are closed.