Bugesera: Hatangijwe umwiherero w’Inama Njyanama n’Abafatanyabikorwa wiga ku cyerekezo cy’iterambere ry’Akarere


Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya18 Ukwakira 2025, Akarere ka Bugesera katangije umwiherero w’iminsi ibiri uhuza abagize njyanama y’akarere n’Abafatanyabikorwa, uyu mwiherero ugamije gusuzuma aho imihigo y’Akarere igeze, kurebera hamwe uburyo bwo kwihutisha iterambere, no kongera imbaraga mu bufatanye n’inzego zitandukanye.
Uyu mwiherero wibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Inama Njyanama, Ubuyobozi n’Abafatanyabikorwa mu kwihutisha Iterambere ry’Akarere.”
Watangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Jeanne Nyirahabimana, wasabye abawitabiriye kugira uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Turifuza iterambere rishingiye ku bufatanye, guhanga udushya no gukorera ku mihigo, tukagira ubuyobozi bufite icyerekezo gifatika.”
Yongeyeho ko Bugesera ifite ishema ryo kuza imbere mu gukoresha neza ingengo y’imari, ariko ko ibyo bigomba kubumbirwa hamwe no gutanga serivisi inoze ku baturage.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana Faustin Munyazikwiye, yasobanuye ko umwiherero ugamije gusesengura uko imihigo ya 2024–2025 yeshejwe, gutegura neza iya 2025–2026 no kurebera hamwe uruhare rw’abafatanyabikorwa mu cyerekezo cy’iterambere ry’imyaka itanu iri imbere.

Yagize ati: “Tugomba gushyira imbaraga mu gutanga serivisi inoze no gukemura ibibazo bigihari, tugendeye ku bufatanye n’inzego zose.”
Umuyobozi w’Akarere, Richard Mutabazi, yasangije abari aho ishusho rusange y’aho Akarere kageze, atanga n’imbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.
Yagize ati: “Ubuyobozi bufite inshingano yo kugaragaza aho tugeze n’aho tugana, bityo tugafata ingamba zishingiye ku byavuye mu isesengura rihamye.”

Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo biro y’Abafatanyabikorwa ba Bugesera, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye Utugari n’Imidugudu, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ndetse n’ibigo bya WASAC na REG Bugesera.

Comments are closed.