Bujumbura: Indwara ya “Kolera” iterwa n’umwanda iri guca ibintu mu baturage

Abaturage bo mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi baravuga ko babangamiwe n’icyorezo cya Kolera kiri guca ibintu ku buryo ubuyobozi bw’umujyi bumaze gushyiraho ingamba zo kucyirinda harimo kubuza abantu gusuhuzanya.
Mu gihugu cy’UBurundi mu murwa mukuru w’ubukungu Bujumbura, haravugwa icyorezo cy’indwara ya Kolera iterwa n’umwanda, ni icyorezo ubuyobozi bw’intara ya Bujumbura buvuga ko gikomeje guca ibintu ku buryo hafashwe ingamba zo kugihagarika basaba abaturage kwirinda kuramukanya no kwimakaza umuco w’isuku umeze nk’uwananiranye muri uwo mujyi.
Ubuyobozi bw’umujyi bwasabye abaturage kwirinda gusuhuzanya bakoresheje intoki, basaba buri muturage kurangwa n’isuku no kugira umusarane wujuje ibisabwa.
Mu kwezi gushize ikigo Médecins Sans Frontières cyatangaje ko Kolera “irimo gukwirakwira vuba vuba” mu gace ka Cibitoke agace gaherereye rwagati mu mujyi wa Bujumbura, kandi ko mu byumweru bibiri bya mbere by’uko kwezi abantu hafi 200 bashyizwe mu bitaro.

Leta ivuga ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abantu barenga igihumbi ari bo barwaye Korera mu gihe abapfuye ari batandatu. Imibare abakurikirana iyi ndwara bavuga ko ishobora kuba iri hejuru cyane y’iyi yatangajwe.
Umwe mu bategetsi muri minisiteri y’ubuzima asubirwamo n’ibinyamakuru mu Burundi avuga ko imibare y’abarwayi ba Korera mu kwezi gushize kwa cyenda iruta indi yose yabonetse mu kwezi kumwe mu myaka itanu ishize.
Ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, mu Burundi, riheruka gutangaza ko kubera kwiyongera kw’abarwayi ba Korera muri Bujumbura na Cibitoke ko ririmo gufasha gutanga no gushinga amahema ku bitaro bya Prince Régent Charles i Bujumbura kugira ngo bibashe gukomeza kwakira abarwayi.
Amakuru akavuga ko ibi bitaro mu minsi ishize byari byugarijwe n’umubare munini w’abantu byakira bafite ibimenyetso by’indwara ya Korera.
Umujyi wa Bujumbura ni umwe mu mijyi ishyuha yo mu karere, ni n’umujyi ugaragaramo ikibazo cy’isuku iri ku rwego rwo hasi cyane, ndetse mu myaka mike ishize, Perezida Nadayishimiye yari yatangije gahunda yo gukubura no gusibura ibyo birekamo amazi ariko iyo gahunda ntiyakomeje benshi bakibaza icyayiciye intege kandi yari imwe muri gahunda nziza yari yiteze gutanga umusaruro mwiza mu bijyanye n’isuku.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima, uvuga ko mu Burundi, mu baturage 10, umwe wenyine ariwe ufite umusarani wubatse neza mu buryo bwujuje amategeko.
Comments are closed.