BUKAVU: Abaturage mu imyigaragambyo isaba Leta yabo guca umubano n’u Rwanda

5,466

Ibihumbu by’abaturage b’i Bukavu baraye bihaye imihanda mu myigaragambyo basaba Leta yabo guca umubano byeruye n’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 1Kamena 2022, ibihumbi by’abaturage batuye mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika demokarasi ya Congo bazindukiye mu mihanda aho bariho bigaragambya basaba Leta yabo ko yacana umubano mu buryo bweruye n’igihugu cy’u Rwanda bashinja gutera inkunga umutwe wa M23 umaze iminsi mu birwano n’ingabo z’igihugu zifatanije na MONUSCO ndetse n’indi mitwe yari isanzwe irwanya Leta ya Congo.

Ni imyigaragambyo yatangiriye ahitwa Munzihirwa mu mujyi wa Bukavu, aho abari bayiyoboye bagendaga bagaragaza ibyo bifuza ku butegetsi bwabo.

Bavugaga ko basaba ubuyobozi bw’Igihugu cyabo guhagarika ibikorwa byose by’ububanyi n’imigenderanire n’u Rwanda ngo kubera ibyo iki gihugu cy’igituranyi cyabo kiri kubakorera.

Aba baturage bakomeje kwigaragambya basaba Leta yabo gufatira ibihano u Rwanda birimo gufunga imipaka yose yo ku butaka ndetse n’iyo ku bibuga by’indege ndetse ngo n’ibihano by’ubukungu ku bikorwa by’u Rwanda biri ku butaka bwa DRC.

Basabye kandi ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarika amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda

Umuyobozi w’imiryango itari iya Leta muri Kivu y’Epfo, Zozo Sakali yagize ati “Uyu munsi twishyize hamwe twamagana ubushotoranyi dusaba abaturage bacu guhaguruka bakarwanira icyiza.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, yagarutse ku bikorwa by’ubushotoranyi byakozwe na DRC birimo kuba Igisirikare cy’iki Gihugu cyararashe mu Rwanda inshuro ebyiri zirimo iyabaye mucyumweru gishize ubwo cyarasaga ibisasu biremereye mu Karere ka Musanze bigakomeretsa bamwe mu Banyarwanda.

Dr Vincent Biruta yavuze Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda ko ibi bikorwa by’ubushotoranyi nibikomeza, u Rwanda rutazicara ngo rurebere kuko rufite uburenganzira n’ubushobozi bwo kurinda abaturage barwo.

U Rwanda kandi rwagaragaje ko rwifuza ko ibibazo byashakirwa umuti binyuze mu nzira zemewe zirimo inzego zihuriweho n’Ibihugu byombi ndetse n’Imiryango bihuriyemo.

Comments are closed.