Bumbogo: Biyemeje kurirara bategereje kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi

496

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2024, nibwo umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, azasesekara mu Karere ka Gasabo kuri site ya Bumbogo, aho azaba agiye gukomereza ibikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Iyi site iherereye mu Kagari ka Nyabikenke, Umudugudu wa Karama.

Ni umunsi uzabanziriza uwa nyuma, uzasorezwaho ibikorwa byo kwiyamamaza kuko tariki ya 13 Kamena 2024, uyu mukandida ategerejwe mu Karere ka Kicukiro, aho aziyamamariza kuri site ya Gahanga.

Mu gihe habura amasaha make cyane ngo Paul Kagame, yakirwe n’abaturage b’i Bumbogo, IGIHE yasuye aho ibi bikorwa byo kwiyamamaza bizabera. Twasanze abaturage bamwe batangiye kuhagera, benshi biganjemo abagaragara nk’abakiri bato, bafite intumbero yo kubona bwa mbere uyu mukandida.

Mukabutera Jeanne d’Arc, ni umubyeyi twasanze kuri iyi site, atubwira ko tuhamusanze kuko yaje gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, mu rwego rwo kumwitura ineza yamugiriye.

Ati “Njye ndaharara ahubwo nta mpamvu yo kuza mu gitondo. Yakoze byinshi birimo umutekano, ikindi yadufashije kubona inka binyuze muri Girinka Munyarwanda, kandi nanjye ndayifite nabonye muri ubwo buryo, yashyizeho n’uburyo abana batangira amashuri bakiri bato.”

Tuyishimire Eric, waturutse mu Murenge wa Rusororo, nawe yatubwiye ko yahageze mu masaha ya kare mu rwego rwo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Ati “Impamvu mbona bikwiye kumwamamaza ntakintu atatugejejeho. Ni umusaza wumva abaturage ndetse yaduhaye amavuriro, aduha amashuri n’imihanda nta kintu muri make twamushinja ni umubyeyi wacu. Ntago ndi butahe ndarara hano kugirango ahagere mwakirane urugwiro.”

Muri rusange Akarere ka Gasabo ni akarere kamaze kugezwamo Ibikorwaremezo binogeye ijisho muri iyi myaka irindwi ishize aho icya vuba benshi bibuka ari ivugururwa n’iyagurwa rya Stade Amahoro ryayisize ku bushobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi 45 bicaye neza.

Si ibyo gusa kuko Gasabo ni yo irimo icyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro kibumbatiye izikora ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buzima bwa buri munsi.

Aha hari inganda ubu ziri kubakwa hagamijwe kurinda No kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda nk’urwa BIONTECH, aho Imirimo yo kurwubaka iherutse gutangizwa na Nyakubahwa Perezida Wa Repubulika na bagenzi be barimo MackSall wahoze ayobora Senegal.

Iki cyanya cy’inganda cya Kigali kimaze kugeramo ishoramari rirenga miliyari ebyiri z’amadolari ku buryo uretse umusaruro w’ibikorerwamo, binahesha abaturage benshi akazi na bo bakabasha kwiteza imbere.

Mu nganda zibarizwa muri Specil Economic Zone harimo izikora imyenda zibarirwa muri 70, iziteranya ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za televiziyo n’ibindi.

Hari kandi nk’imihanda ya kaburimbo yageze henshi muri aka karere, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa byinshi.

(Src: Igihe.com)

Comments are closed.