Burera: Babangamiwe n’ishuri rividura ubwiherero ryohereza umwanda mu ngo zabo

1,922
Kwibuka30

Abaturiye Urwunge rw’Amashuri (G.S.) rwa Rwasa ruherereye mu Mudugudu Murambo, Akagari ka Rwasa, Umurenge wa Gatebe mu Karere ka Burera, barinubira ko icyo kigo cy’ishuri kivudura umwanda kiwohereza mu ngo zabo.

Ibyo ngo bikurikirwa n’umunuko ukabije n’amasazi abibasira ntabahe akanya ko guhumeka, bakaba basaba Inzego z’ibanze gukurikirana icyo kibazo mu maguro mashya kuko bashobora no kuhakura indwara zinyuranye zituruka ku mwanda.

Bamwe mu bavuganye n’Itangazamakuru bemeza ko kiriya kigo kitagira isambu ihagije kugira ngo kibe cyakwagura ibikorwa byacyo harimo n’ubwiherero.

Niyongira avuga ko iryo shuri ryacukuye icyobo imbere y’urugo rwe maze kiyoborwamo imyanda yo mu bwiherero kandi kitanapfundikiye.

Agaragaza uburyo abangamiwe bikomeye, yagize ati: “Iki kigo namenye ubwenge kiri hano kuko nanjye navukiye, hano ni ho nize ntabwo nigeze mbona ibintu nk’ibi. Tekereza kuvidura umusarane ukiyemeza gucukura icyobo na cyo ntugipfundikire neza ugashyiramo umwanda! Ubu umunuko utubuza amahoro, amasazi ava muri iki cyobo azaduteza indwara, iyo ubwiye Umuyobozi w’Ishuri we arakubwira ngo nushaka uzimuke. Iyo ni imvugo y’umuyobozi se? Rwose mudukorere ubuvugizi”.

Uyu muturage akomeza avuga ko nyuma y’aho atakiye dore ko ngo icyobo cyamaze iminsi ibiri kidatwirikiye, ubuyobozi bwazanye ibibati bishaje na byo by’ibice byatobaguritse maze ngo babikingaho.

Kwibuka30

Yagize ati: “Sinzi uwababwiye ko itangazamakuru riza kugera hano maze sinzi iyo bakuye ibibati bishaje tubona babirambitseho. None njyewe ubu inzu nayikuyemo ngo bagiye kuba bankodeshereje ukwezi kumwe ngo imyanda nibora nzagaruke ubuse nzahora mu buhungiro kubera imisarane koko? Nawe nyumvira umuyobozi uhangara agakora ubuhungiro mu Kagari kubera ubwiherero, abandi bahunga ibiza ariko njyewe mpunze kubera imisarane y’ikigo cya Rwasa birababaje”.

Umwe mu baturage bo mu Kagari Karwasa wanze ko amazina ye avugwa mu itangazamakuru ku bw’umutekano we, yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge bwahageze bugasiga harangaye, ariko nyuma y’uko itangazamakuru ribemenye bahise batwikira byo kwikiza kandi ngo ntabwo ari wo muti urambye.

Yagize ati: “Iki kigo gifite Umuyobozi utita ku byo akora; n’ubwo nakumenyeshako n’abakozi baroshye imyanda mu ngo zacu atari ku kigo. Iyo uvuze arakubwira ngo uzahitemo kwimuka. Nibatugurire tugende cyangwa batwereke ahandi ari Umuyobozi areke kujya aducunaguza ku isambu yacu, kandi uburezi tutagombye kubujya kure kuko abaturanye n’ishuri baba bazaniwe iterambere.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwasa Ntawangake Esron, yemereye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko baviduye ubwiherero batateyemo imiti igabanya umunuko, ariko ngo bamaze guteramo imiti kandi ikigo cyiyemeje gukodeshereza umuturage ushobora kugirwaho ingaruka n’umwanda wo mu misarane y’ishuri.

Yagize: “Ni byo koko ikigo cyaviduye ubwiherero ariko kubera ko nta butaka dufite buhagije twahisemo kwerekeza umwanda mu isambu y’ikigo iri hafi y’ingo. Ubu rero kubera natwe tubona ari ikibazo, twahisemo kuba dukodeshereje umuturage ubangamiwe cyane mu gihe cy’ibyumweru 2, ubwo umunuko nugabanyuka azagaruka kandi nta kundi twabigenza. Ubwo tuzahora tubigenza dutyo mu gihe twaviduye kuko ni ikibazo kidukomereye, ku byerekeye kuba yenda bakwimurwa ntacyo nabivugaho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatebe Butoyi Louis, avuga ko icyo kibazo atari azi iki kibazo ariko agiye kugishakira umuti urambye ku buryo abaturage baturana n’iryo shuri batekanye.

Yagize ati: “Icyo kibazo nanjye nacyumvise mu kanya ntabwo nari nzi ko ariko bimeze. Kubabaza umuturage kugeza n’ubwo utekereza ko uzamwimuza umwanda uva mu kigo cyawe ntabwo ari byo. Kuba umwanda wo mu musarane uzajya ukurwamo uko igihe kigeze umuturage agahunga, ibyo ntaho byabaye uwo muyobozi utekereza ibyo tugiye kumuganiriza turebe nanone uko hashakwa ubundi bwiherero cyane ko n’umubare w’abakoresha ubwiherero wiyongereye”.

Urwunge rw’Amashuri rwa Rwasa ni ishuri rifite  abanyeshuri basaga 1000 biga mu cyiciro cy’amashuri abanza n’icy’ayisumbuye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.