Burera: Bafatanywe ibilo 16 by’urumogi bakuye muri Uganda

4,015
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Burera, ku wa Gatatu taliki ya 24 Gicurasi, yafashe abantu babiri bari bafite umufuka urimo ibilo 16 by’urumogi.

Abafashwe ni umugore w’imyaka 28 n’umugabo w’imyaka 26 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Kajerijeri, Akagari ka Rwasa mu Murenge wa Gatebe, ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice z’amanywa.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. 

Yagize ati: “Abaturage bo mu kagari ka Rwasa batanze amakuru bavuga ko hari abantu babiri bafite umufuka bicyekwa ko urimo ibiyobyabwenge. Mu gikorwa cyo kubafata cyahise gitegurwa, abapolisi bakihagera barabasatse basanga muri uwo mufuka harimo ibilo 16 by’urumogi.”

Biyemereye ko urwo rumogi ari urwo bakuye mu gihugu cya Uganda, bakaba bari burugurishirize mu Karere ka Musanze.”

Kwibuka30

SP Ndayisenga yasabye abakwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa bagafatwa ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati: “Abatunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge bakwiye kureka gukomeza kuvunira ibiti mu matwi, bakumva ko ibyo bakora birimo kwangiza ubuzima bw’abiganjemo urubyiruko babikoresha, bityo bakaba badateze kwihanganirwa, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.”

Yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, ashishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru ku wo ari we wese ukekwaho gukora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Bungwe kugira ngo bakorerwe dosiye.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge bihambaye, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Leave A Reply

Your email address will not be published.