“Buri gihugu cya Afurika gifite ingorane” Perezida Paul Kagame 

3,969

Uretse n’ibihugu bya Afurika, nta gihugu na kimwe ku Isi kidafite ibibazo cyihariye cyangwa gisangiye n’ibindi, uhereye ku izamuka ry’imyenda, ubukene, kubura ingufu, intambara, ukageza ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi byinshi.

Nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame adahwema kubigargaza, ubufatanye buhoraho ni bwo butanga icyizere ku muti n’ibisubizo birambye kuri buri kibazo. 

Ayo ni yo mahitamo yonyine Isi yose yasigaranye ubwo yibasirwaga n’icyorezo cya COVID-19 cyahinduye ubuzima, imyumvire n’icyerekezo cya buri gihugu mu gihe gito cyane. 

Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriye muri Guinea-Conakry guhera ku wa Mbere taliki 17 Mata, Perezida Kagame  yongeye gukomoza ku kamaro k’ubufatanye cyane cyane ubw’ibihugu by’Afurika.

Akigera muri icyo gihugu, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida w’Inzibacyuho Colonel Mamadi Doumbouya, ari na we wamutumiye kugira ngo baganire nyuma y’imyaka ibiri ishize ari ku butegetsi. 

Mu butumwa yatanze nyuma yo guhura na Col.Doumbouya, Perezida Kagame yagize ati: “Buri gihugu ku mugabane wacu gifite ingorane. Mu Rwanda, dufite ibyacu twihariye. Muri Guinea na ho hari ibibazo. Nta kibazo na kimwe tutakemura mu gihe dukoreye hamwe.”

Intego y’uru ruzinduko ni ukurushaho kunoza umubano no gushyigikira ubutwererane munnzego zirimo ubukungu, umutekano, buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’umuco. 

Guhera mu mwaka wa 2016, u Rwanda na Guinea-Conakry bimaze gusinyana amasezerano arindwi agamije kwimakaza ubufatanye mu nzego zitandukanye. 

Muri yo harimo ajyanye no gukuriraho viza abatunze Pasiporo za Dipolomasi n’iz’akazi ndetse no guha viza abatunze Pasiporo zisanzwe bakigera mu gihugu ku mpande zombi.

Ubwo hasinywaga ayo masezerano, Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bwa Repubulika ya Guinea buharanira ukwishyira ukizana, yemeza ko ubwigenge bw’Afurika kuri ubu ntawabukoma mu nkokora. 

Yakomeje ahamya ko nk’abayobozi bashyize imbere guhuriza hamwe abaturage b’Afurika kugira ngo baharanire iterambere umugabane wabo ukwiriye.

(Imvaho nshya)

Comments are closed.