BURNABOY YASABIYE ABASHAKA KO ASUBIKA IGITARAMO CYE KUZAHIRA I KUZIMU.

1,669
kwibuka31

Mu gusubiza abatashakaga ko akorera igitaramo muri Bourkinafaso, Burnaboy yabasabiye kuzahira i kuzimu.

Nyuma yo gutangaza ko yifuza kuzakorera igitaramo muri Bourkinafaso ku buntu, bamwe mu batishimiye ko uyu mugabo wiyita African Giant(rusumbamiyenzi wa Afurika), bamuhundagajeho ibitutsi, cyane cyane abakunze kugura amatike y’aho akorera ibitaramo.

Nyuma yo gusoma icyo abamukurikira babivugaho, anwe yanze kury iminwa ku mushinga afitr eo kuzashimisha abaturage bayobowe na Captain Ibrahim Traore. Ibi yabigaragarije ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko yatunguwe n’amagambo yabwiwe n’abakunzi be, asa n’uwashakaga kunga mu ry’uwavuze ngo inshuti ni Yesu, dore ko mu magambo yasubije abatamwifuriza kuzashyira mu bikorwa ibyo yatangaje, nawe yabifurije kuzahira i kuzimu.

AMAGAMBO AKOMEYE BURNABOY YABWIYE ABAMUSUBIJE AMAGAMBO MABI KURI GAHUNDA YO GUKORA IGITARAMO KUBUNTU.

Mu magambo ye yagize ati” Nashakaga gukorera igitaramo muri Bourkinafaso ku buntukandi nabonye abanshyigikira. Gusa bimwe mu bicucu byavuze ibintu bibi cyane byantunguye.

  1. Mumbabarire, gusa ntimunemerewe kuvuga izina ryanjye niba umusanzu wanyu kuri iyi si ari ukuvuga amagambo mabi no kuvugira kuri telefone zanyu ziciriritse ku rumuri ruke.
  2. Nigute mwambwira icyo gukora ku gice kimwe cyo ku mugabane wanjye wa Africa kandi ntanumwe mu mateka y’umuryango wanyu wagize icyo ahakora?
  3. Ntacyo mfite gukura ku muntu uwo ariwe wese, kandi ntanumuntu ndimo ideni. Gusa ibyo ntibyampagaritse mu gukora akazi gatangaje nkora; Ubudakemwa bwanjye ntibushidikanywaho. Kubw’iyo mpamvu mwese abamvuzeho amagambo mabi muzahire i kuzimu.

Comments are closed.