Burundi: Babangamiwe n’icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende

335

Mu Burundi haravugwa icyorezo cy’indwara y’ibushita bw’inkende. Mu itangazo ryasomwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane na Dr. Liduine Baradahana, minisitiri w’ubuzima no kurwanya Sida, yavuze ko byagaragajwe n’ibipimo byakorewe abarwayi batatu ku italiki ya 22/7/2024 mu kigo INSP. Asaba Abarundi n’abanyamahanga bari mu Burundi kwitwararika isuku no kwirinda gukoranaho.

Abo bantu batatu bamaze kumenyekana ko banduye kino cyorezo cyitwa ibihara by’inkende, babiri ni abo mu mujyi wa Bujumbura, undi nawe akaba ari uwo muri Bujumbura y’icyaro ahazwi nka Bujumbura Rural.

Umwe yari yavuye ku bitaro by’umwami Khaled mu gace kitwa Kamenge mu mujyi wa Bujumbura, uwa kabiri ku bitaro by’abasirikare (Hopital Militaire de Kamenge), uwa gatatu nawe yari yavuye ahitwa mu Itenga aho yivuza ataha.

Dr Liduine Baradahana yavuze ko ubuzima bw’abo bantu uko ar batatu buhagaze neza, ndetse n’abaturanyi n’imityango babana batangiye gukurikiranwa kugira ngo iyo ndwara idakwirakwira vuba muri rubanda.

Minisitiri yakomeje avuga iyi ndwara yandura vuba, ndetse ikaba yakwica mu gihe gito iyo umuntu atavuwe vuba vuba.





Comments are closed.