Burundi: Hamenyekanye abagore baherutse kwicwa barashe n’abasirikare barinda urugo rwa Perezida
Abasirikare barinda urugo rwa Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi barashinjwa kwica barashe abagore babiri.
Ku italiki ya 28 z’ukwa cumi n’abiri umwaka ushize nibwo humvikanye urusaku rw’amasasu ku marembo y’urugo rwa Perezida Evariste Nshimiyimana usanzwe ayobora igihugu cy’u Burundi, hari abari bikanze ko yaba ari igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi, ariko mu kanya gato hashyizweho umucyo bavuga ko abamaze kuraswa ari abagore babiri bari bagiye mu kazi kabo ka buri munsi aho bakoraga umwuga wo gucuruza abazwi nk’abazunguzayi.
Anakuru avuga ko abo bagore babiri ari bamwe mu bantu benshi banyura ku rugo rwa Perezida Evariste ruherereye ahitwa mu Kiriri bagana mu mujyi rwagati mu kazi kabo gatandukanye, amakuru akomeza avuga ko ubwo mu ma saa kumi z’igitondo abo bagore banyuraga imbere y’urugo rwa Perezida bikoreye udutaro turimo imbuto bari bagiye kuzunguza mu mujyi bahagaritswe n’abasirikare basanzwe barinda urugo rwa perezida batinda guhagarara, ndetse bamera nk’abashaka kwiruka kubera ubwoba, maze ako kanya baraswa amasasu mu mutwe bahita bapfa.
Umwe mu bagize umuryango wa banyakwigendera yabwiye ikinyamakuru le mendat ko uwo munsi nyine bahise babategeka kubashyingura.
Abo bagore babiri harimo uwitwa Sinzokira Esperance uzwi ku kazina ka Mahereni usanzwe ucuruza amaherezi mu mujyi n’imbuto mu mujyi, undi undi nawe akaba yitwa Niyonzima Francine, bose bakaba muri Komine ya Kanyosha, muri Bujumbura y’icyaro.
Imiryango yabo ivuga ko ikeneye ubutabera kuko abantu babo ata cyaha na kimwe bakoze cyatuma baraswa.
Umwe uvuga ko avukana n’uwarashwe ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko umuntu wabo yarenganye, ko Leta ikwiriye kubaha ibisobanuro ndetse ikabaha n’indishyi z’akababaro, yagize ati:”Umuvandimwe wanjye yari agiye mu mujyi gushakisha nk’abandi bose, anyura ku muhanda hirya cyane y’urugo rwa perezida, maze abashinzwe kurinda urugo rwa perezida baramurasa atacyo bamuhoye, dukeneye ubutabera n’indishyi z’akababaro kuko utwo yacuruzaga aritwo yari atungishijemo umuryango we”
Kugeza ubu ntacyo ibiro bya Perezida biratangaza kuri ayo makuru y’urupfu rw’abo babyeyi.
Comments are closed.