Burundi: Leta yashimiye u Rwanda na kuba rwaracumbikiye impunzi z’Abarundi

10,602
Image

Binyujijwe ku rukuta rwa twitter, guverinoma y’igihugu cy’u Burundi yashimiye Leta y’U Rwanda kuba yaracumbikiye impunzi z’abarundi zari zimaze imyaka isaga itanu mu nkambi y’i Mahama.

Intumwa ya Leta yakiriye izo mpunzi zisaga 450 zatashye ku munsi w’ejo zerekeza i Burundi iwabo yagize ati:”Leta y’U Burundi irashimira abavandimwe b’Abanyarwanda kuba baremeye gucumbikira Abarundi muri iyi myaka itanu ishize, turanashimira ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi HCR uruhare yagize mu gucyura impunzi, turongera tugasaba Leta ya Kigali korohereza abandi bifuza gutaha ku bushake bagataha iwabo mu mahoro

Image

Wabonaga bishimye kongera kugruka mu gihugu cyababyaye

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe ikindi kiciro kizatahira i Burundi, gusa hari abandi banze gusubira i Burundi bavuga ko umutekano wabo utizewe, abo Leta ya Bujumbura ikavuga ko ari abasize bakoze ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi bw’uwari prezida w’u Burundi NKURUNZIZA mu gihe bo babihakana bakavuga ko Leta y’i Bujumbura ibaziza kuba ari abo mu bwoko bw’abatutsi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo mu Karere byakiriye impunzi nyinshi ubwo muri icyo gihugu havugwaga igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi nyuma rikaza kuburizwamo n’abasirikare bari bashyigikiye prezida Nkurunziza, bivugwa ko abenshi bahungiye mu gihugu cy’u Rwanda ari abari ku ruhande rw’abashyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi.

Image
Image

Byari ibyishimo ku munwa w’abari bamaze kugera ku butaka bw’igihugu cyabo

Comments are closed.