Burundi: Prezida Evariste yazamuye mu ipeti umuhungu wa Nyakwigendera NKURUNZIZA uherutse kwitaba Imana

9,431

Mu gihe igihugu cy’u Burundi kizihizaga umunsi w’ubwigenge, Prezida w’icyo gihugu yazamuye mu ipeti umuhungu w’uwahoze ari prezida w’icyo gihugu.

Mu muhango wa kwizihiza umunsi w’ubwigenge w’igihugu cy’u Burundi wabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 1 Nyakanga 2020, Nyakubahwa Evariste NDAYISHIMIYE yahise azamura mu ntera umuhungu w’infura wa Nyakwigendera prezida Nkurunziza Peter uherutse kwitaba Imana akanashyingurwa mu cyumweru gishize.

Mu itangazo ryashizweho umukono na guverinoma y’u Burundi, rigaragaza ko Bwana NKUUNZIZA Kelly, umuhungu ‘uwahoze ari prezida Nkurunziza, yazamuriwe rimwe n’abandi basirikare begera kuri 3, KELLY yari ari ku ipeti rya suliyetona, akaba yahise ashyirwa ku ipeti rya liyetona, ni ipeti azamuriwe mu gihe gito akiva kuri cadette.

Burundi: Umuhungu wa Nkurunziza yazamuriwe

Comments are closed.