Burundi: Visi prezida GASTON SINDIMWO amaze kwemezwa n’ishyaka rye guhatanira umwanya wo kuyobora u Burundi

13,789

Bwana SINDIMWO Gaston wari visi prezida w’igihugu cy’u Burundi amaze gutorwa n’ishyaka rye nk’umukandida mu matora ya Prezida muri Icyo gihugu.

Mu nama rukokoma y’ishyaka rya Politiki rya UPRONA yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 1 Gashyantare ibera kuo cyicaro gikuru mu mujyi wa Bujumbura, ahitwa mu Ngagara, abarwanashyaka b’iryo shyaka bamaze gutora Bwana GASTON SINDIMWO nk’umukandida ku mwanya wa prezida mu matora azaba muri uku kwezi kwa Gatanu, amatora agomba kugena uzasimbura prezida NKURUNZIZA PIERRE kuri iyi ntebe amazeho imyaka 15.

Bwana SINDIMWO yatowe ku bwiganze buri hejuru n’abarwanashyaka b’ishyaka rya UPRONA.

Muri ayo matora, Bwana SINDIMWO GASTON azaba ahagarariye ishyaka rya UPRONA, ishyaka rikuze kuruta irindi iryo ariryo ryose muri icyo gihugu cy’u Burundi kuko ryashinzwe mu mwaka w’i 1960 rishingwa n’igikomangoma LOUIS RWAGASORE, ishyaka rya UPRONA ryiganjemo ubwoko bw’abatutsi ryayoboye igihugu kuva u Burundi bwabona Ubwigenge kugeza mu mwaka w’i 1993 ubwo ryatsindwaga n’ishyaka rya FRODEBU ryari riyobowe na nyakwigendera MELCHIOR NDADAYE wayoboye amezi atatu gusa maze akaza kwicwa n’agatsiko k’intagondwa z’abasirikare zitakozwa ikintu cyo kuyoborwa n’umuhutu, nyuma y’icyo gikorwa ubwicanyi bwabaye bwinshi muri icyo gihugu ndetse benshi bo mu bwoko bw’abahutu bahungira hanze y’igihugu, benshi bahungira mu Rwanda.

Abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere barasanga UPRONA ata mbaraga ifite ugereranije n’andi mashyaka ari mu Burundi ubu, benshi baha amahirwe ishyaka rya CNDD FDD rya Prezida ucyuye igihe PIERRE NKURUNZIZA kuko ariryo rifite abarwanashyaka benshi. Kuri ubu, ishyaka rya UPRONA rifite imyanya ibiri gusa muri Sena y’Uburundi ku basenateri 43, ikagira n’intebe 2 gusa mu ntebe 121 mu nteko ishinga amategeko.

GASTON SINDIMWO umukandida wa UPRONA ni muntu ki? Bwana GASTON SINDIMWO ni umugabo wavutse mu mwaka wa 1965 avukira I Bujumbura muri Komini ya Bwiza, Gaston ari mu bwoko bw’Abatutsi, yinjiye mu rubyiruko rw’ishyaka rya UPRONA rwitwaga les pionniers afite imyaka 17 gusa, yize icungamutungo (Gestion), nyuma aza kwiga ibijyanye na dipolomasi mpuzamahanga muri kaminuza ya Mutagatifu Rawurenti I Kampala mu gihugu cya Uganda. Ubu yari visi prezida wa mbere wa Prezida NKURUNZIZA PIERRE.

Comments are closed.