Bwa mbere kuva yavugwa i Goma, Joseph Kabila yagaragaye mu ruhame

427
kwibuka31

Nyuma y’iminsi avugwa ko ari mu mujyi wa Goma, kuri uyu munsi Bwana Joseph Kabila wahoze ayobora Congo yagaragaye mu ruhame bikuraho gushidikanya ku makuru yavugaga ko ari muri uwo mujyi.

Umuvugizi w’umutwe wa M23 yatangaje amafoto ya mbere yerekana Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo ari mu gace kagenzurwa n’uyu mutwe.

Kuva byatangazwa ku wa mbere ko ari i Goma nta mashusho agaragaza Kabila yari yarabonetse, ndetse bamwe bibazaga ukuri kwabyo.

Lawrence Kanyuka uvugira M23 yavuze ko kuri uyu wa kane Kabila yahuye n’abanyamadini i Kinyogote, agace kari mu nkengero z’umujyi wa Goma iruhande rw’ikiyaga cya Kivu.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka PPRD rya Kabila muri iki cyumweru yumvikanye avuga ko Joseph Kabila yagarutse mu gihugu cye gutangiza ibiganiro byo gushaka amahoro.

Ibitangazamakuru bitandukanye byari byitabiriye

Kuba Kabila yaratashye mu gihugu cye aho yaherukaga mu mpera za 2023 agahitira ahagenzurwa n’umutwe wa M23 abasesenguzi bamwe bavuga ko bishimangira ibyo Leta ya Kinshasa imurega ko akorana n’uyu mutwe.

Mbere, Kabila yahakanye ko afasha M23, yabwiye abanyamakuru ko iyo aba ayifasha “ibintu ntibiba bimeze uko bimeze”.

Ntibizwi neza niba ibiganiro yatangiye gukora azabikorera ahagenzurwa na M23 gusa cyangwa n’ahandi mu gihugu.

Ni mu gihe ubucamanza bwa gisirikare biteganyijwe ko butangira kumukurikirana, nyuma y’uko sena y’iki gihugu iheruka gutora ikamukuraho ubudahangarwa yari afite nk’umusenateri uhoraho, igikorwa cyamaganwe n’abo mu ishyaka rye.

Comments are closed.