Bwana BARAFINDA Sekikubo yatawe muri yombi
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwemeye ko rwataye muri yombi umugabo witwa BARAFINDA Sekikubo, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha muri rubanda.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ruremeza ko rufunze umugabo uvuga ko ari umunyapolitiki uzwi cyane ku izina rya BARAFINDA SEKIKUBO Fred, uyu mugabo akaba afunganywe n’abandi n’abandi bagabo babiri aribo Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, bose bakaba bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu muri rubanda, ibi byaha bakaba barabikoze babinyujije ku miyoboro itandukanye ya You Tube.
RIB yatangaje ko aba bose bafungiye kuri station ya RIB ya Kimironko, Kicukiro, na Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Bwana Barafinda Sekikubo Fred uvuga ko afite ishyaka rya politiki rya RUDA ariko rikaba ritaremerwa mu Rwanda aheruka kugaragara mu ruhame muri Gicurasi 2024 ubwo yari agiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora ya 2024 ariko birangira atemerewe kubera atari yujuje ibyangombwa byasabwaga kugira ngo yemererwe guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika n’ubwo we yemezaga ko ibyo yasabwaga byose yari abyujuje.
Icyakora uyu mugabo si ubwa mbere atawe muri yombi, kuko no mu bihe byashize yigeza gufungwa azira ibyaha bijyanye no gukwirakwiza ibihuha muri rubanda, nyuma ibitaro biza kwemeza ko afite uburwayi bwo mu mutwe ajyanwa i Ndera kuvuzwa.
Bwana Sekikubo Barafinda yari amaze iminsi atangaza amagambo aremereye ajyanye n’umutekano n’ubuzima bw’igihugu ku buryo hari abavugaga ko yongeye kurwara akarengera.
Comments are closed.