Bwana HAKUZIMANA Abdul Rashid yatawe muri yombi

7,292
RIB ya Kagame yafunze Hakuzimana Abdou Rashid - Rugali - Amakuru
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi Bwana Hakuzimana Abdul Rashid wari umaze iminsi atavugwaho rumwe kubera ibyo yavugiraga kuri chano ye ya youtube.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021 rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

RIB ivuga ko ibyo byaha yagiye abikora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube. Icyemezo cyo kumufunga ngo cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

RIB ivuga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu Banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.

Comments are closed.