Bwiza yatoboye avuga uko yakiriye kutagaragara mu bagabiwe na Perezida Kagame 

2,428

Umuhanzi Bwiza Emerence uzwi nka Bwiza yashyize umucyo ku bijyanye n’uko yakiriye kuba ataragaragaye  ku rutonde rw’abahanzi batuye ahitwa mu Karumuna mu Karere ka Bugesera batumiwe na Perezida Paul Kagame bagatarama akanabagabira. 

Ubwo Perezida Paul Kagame yiyamamarizaga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Bugesera tariki 06 Nyakanga 2024, yagejejweho icyifuzo na Butera Knowless wamuvuze ibigwi nk’umuturage utuye muri ako Karere, maze amusaba ko yazabatumira nk’abaturanyi bagatarama, na we amusubiza ko yari asanzwe afite icyo gitekerezo kandi ko batazatarama gusa ahubwo bazanagabirwa.

Amakuru yiriwe acicikana tariki 15 Nyakanga 2024, ni ay’uko abahanzi batuye mu Karumuna batumiwe na Perezida Kagame bagatarama ndetse akanabagabira, ibintu byakiriwe neza binashimangira ko imvugo ye ariyo ngiro koko.

Imvaho nshya dukesha iyi nkuru yavuze ko nubwo ari igikorwa cyashimwe na benshi, ku rundi ruhande hari abanenze Butera Knowless kubwo kurobanura mu gutanga ubutumire, kuko mu bahanzi bagaragaye mu ifoto hatarimo Bwiza nawe bivugwa ko atuye muri ako gace, bikavugwa ko atigeze amenya amakuru y’uko bagiyeyo ibintu byakunze kugarukwaho mu myidagaduro, gusa bikaba bitaragize icyo bivugwaho na banyir’ubwite.

Ubwo Bwiza yari mu kiganiro cyari kigamije kugeza indirimbo ye yise Ahazaza ku bakunzi be yasabwe kugira icyo avuga ku buryo yabyakiriye, avuga ko hagakwiye kwishimirwa ibyakozwe byiza.

Yagize ati: “Ntacyo kubivugaho kugeza ubu mfite, ariko icyo nkwiye kwishimira ni uko ibyo Perezida yatwemereye nka Abanya-Bugesera yabidukoreye kandi bikagenda neza, ntekereza ko twakagombye kwishimira ibyagezweho kurusha uko twakagombye kwibaza ibibazo byinshi. Kuko byose biba bigamije kwishima n’imibereho myiza y’umuturage w’u Rwanda, kiriya gihe cyari icyacu nk’abaturanyi be, dufite kwishima kurusha guca imanza z’ibintu tudafitiye amakuru.”

Akomoza ku ndirimbo ye nshya yise Ahazaza, Bwiza yavuze yayihimbye ashingiye ku wahoze ari umukunzi we, kuko yamubonagamo ahazaza habo heza, ariko nyuma bikaba bitarakunze ko bakomezanya.

Bwiza aherutse kugira isabukuru y’amavuko umunsi avuga yashimishijwe n’uko hari kompanyi y’ubukerarugendo yamwemereye kumutembereza ari kumwe n’umuryango we, harimo ababyeyi be, ibintu byamushimishije cyane, kuko ari ubwa mbere yari agiranye ubutembere nabo, kubera ko ubusanzwe buri wese yijyanaga. 

Comments are closed.