Byari amarira n’agahinda mu gusezera bwa nyuma Junior Multisystem

3,210

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo nyakwigendera Junior Multisystem yasezeweho bwa nyuma mu muhango waranzwe n’agahinda avanze n’amarira.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Nyakanga 2023 ahagana saa kumi nibwo inshuti, abavandimwe basezeragaho bwa nyuma Bwana Karamuka Jean Luc wari umaze iminsi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Benshi mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda bari bitabiriye uyu muhango, harimo abo nyakwigendera yagiye akorera indirimbo zimwe zanditse amateka mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Benshi mu bahanzi bazwi mu Rwanda bari baje guherekeza Junior bahamya ko yabafashije.

Inkuru y’urupfu rwa Junior multisystem rwababaje abatari bake, ndetse hari abatihanganiye gusuka amarira ku irimbi rya Rusororo aho umubiri wa nyakwigendera washyinguwe.

Prince, umuhungu wa Junior Multisystem nawe yari yaje guherekeza ise

Comments are closed.