CAF yahagaritse gukoresha Vuvuzela muri CAN 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yahagaritse gukoresha
Vuvuzela mu Gikombe cya Afurika kizatangira ku wa tariki ya 21 Ukuboza kugeza ku ya 18 Mutarama 2026 muri Maroc.
Ni icyemezo cyafashwe mu gihe habura iminsi ine ngo hatangire iri rushanwa rihuza ibihugu bya Afurika byahize ibindi bikabona itike yo gukina CAN 2025.
Vuvuzela ni kimwe mu gikoresho kifashishwa n’abafana bashyigikira amakipe yabo mu buryo budasanzwe, aho benshi kibafasha kurangura ijwi rikagera kure.
Bivugwa ko bwa mbere Vuvuzela yakoreshejwe n’Umunya-Afurika y’Epfo, Freddie Saddam Maake, wafanaga Kaizer Chief mu 1965.
Iki gikoresho cyongeye kwandika izina ku Isi hose mu 2010 ubwo Afurika y’Epfo yakiraga Igikombe cy’Isi.

Comments are closed.