CAF yategetse ko u Rwanda ruterwa mpaga mu mukino waruhuje na Benin

6,660

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yateye u Rwanda mpaga nyuma yo gusanga rwarakinishije Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y’umuhondo ku mukino waruhuje na Bénin.

Ni icyemezo cyatangajwe na CAF ibinyujije mu Kanama gashinzwe Imyitwarire ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Gicurasi 2023.

Uyu mwanzuro uvuga ko “u Rwanda rutewe mpaga y’ibitego 3-0.’’ CAF yakomeje itangaza ko uyu “nta bundi bujurire bwemewe kuri uyu mwanzuro.’’

Ku wa 29 Werurwe 2023, nyuma yo kunganya igitego 1-1 ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Bénin yareze u Rwanda muri CAF ivuga ko rwakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.

Ni amakarita yabonye ku mikino yo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Muhire yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022; yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ku munota wa 53.

Ikirego cyatanzwe nyuma y’umukino, u Rwanda rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma yo kwakira ikirego, tariki 10 Mata 2023, CAF yandikiye u Rwanda inaruha nyirantarengwa y’iminsi irindwi yo kuba rwatanze ibisobanuro ku kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.

Ku wa 16 Mata 2023, ni bwo FERWAFA yandikiye CAF itanga ubwiregure bukubiyemo ingingo zisobanura neza impamvu Muhire yakinishijwe n’ubwo mbere y’uyu mukino abareberera Amavubi bari bazi neza ko afite amakarita.

Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.”

Ingingo ya 12 yo ivuga ko “Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.”

Iki kibazo cyanatumye abasifuzi bayoboye uyu mukino barangajwe imbere na Joshua Bondo bahagarikwa.

Bondo yahanishijwe amezi atandatu, yahagarikanywe n’abasifuzi bane barimo uwamwungirizaga wa mbere, Souru Phatsoane, uwa kabiri Mogomotsi Morakile n’uwa kane, Tshepo Mokani Gobogoba.

U Rwanda ruri mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Mbere yo guterwa mpaga rwari urwa gatatu n’amanota atatu inyuma ya Sénégal ya mbere n’amanota 12 na Mozambique ya kabiri n’amanota ane mu gihe Bénin ari iya nyuma n’amanota abiri.

Kuri ubu ni rwo rwa nyuma mu itsinda aho rufite amanota abiri mu gihe Bénin yazamutse ku mwanya wa gatatu n’amanota ane.

Amavubi ari kwitegura kwakira Mozambique tariki 18 Kamena mu mukino bitaramenyekana aho uzabera kuko u Rwanda rutarasubizwa niba Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga. Umukino usoza uzayahuza na Sénégal tariki 4 Nzeri 2023.

Comments are closed.