CAF yemereye Stade ya HUYE kujya yakira imikino mpuzamahanga

11,237
Kwibuka30

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika ryemeje ko Stade ya Huye yonyine ariyo izakira imikino mpuzamahanga mu Rwanda.

Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afrika utangarije ko nta stade n’imwe muzo mu Rwanda iri ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga, kuri uyu munsi iryo shyirahamwe CAF ryasohoye itangazo ryemeza ko stade ya Huye yonyine mu Rwanda hose ariyo iri noneho ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga.

Iki cyemezo gisohotse mu gihe u Rwanda rwashoye amafaranga atari make mu gusana no mu kubaka bundi bushya Stade ya Huye ku buryo yakwemererwa kwakira imikino mpuzamahanga.

Kwibuka30

Ibi bisobanuye ko imikino ya APR FC na AS KIGALI yose izakinirwa kuri Stade yo mu Karere Ka HUYE mu gihe ano makipe azaba yakira imikino izayihuza n’amakipe nka Monaster ku ruhande rwa APR FC mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afrika ndetse n’umukino wa AS Kigali izakira ikipe yo muri Eritrea.

Ukwemererwa kw’iyi Stade bivuze na none ko Abanyarwanda bashobora kuzibonera Bwana Sadio MANE ubwo u Rwanda ruzaba rwakiriye iyo kipe mu mikino nyafrika.

Comments are closed.