Canada yanze kwakira BICAMUMPAKA ari muzima, yemeye kumwakira ari umurambo

7,907

Leta ya Canada yari yaranze kwakira Jérôme Bicamumpaka wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Leta yiyise iy’Abatabazi, yemeye kwakira umurambo we nyuma y’ibyumweru bitatu apfiriye muri Kenya.

Uyu Jérôme Bicamumpaka wari waraburanishwe nUrukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha, rukamugira umwere, yapfuye mu kwezi gushize, akaba amaze ibyumweru bitatu.

Uyu wabaye umunyapolitiki mu butegetsi bwateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi, yari umwe mu Banyarwanda bagombaga koherezwa muri Neger nyuma y’uko iki Gihugu kigiranye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye yo koherezayo bamwe mu Banyarwanda baburanishijwe na ICTR/TPIR bari bararangije ibihano n’abagizwe abere.

Gusa uyu mugabo yasigaye i Arusha ubwo bamwe muri abo Banyarwanda bajyaga muri Niger, kubera uburwayi yari amaranye igihe.

Leta ya Canada yari yaranze kwakira uyu Jérôme Bicamumpaka, yashyize yemera kwakira umurambo we kugira ngo ushyinguwe muri iki Gihugu.

Jeannine Hakizimana Bicamumpaka wari warashakanye n’uyu mugabo, yabwiye Ijwi rya Amerika ko bishimiye kuba iki Gihugu cyemeye kwakira umurambo w’umugabo we nubwo kimwakiriye yaramaze kuva mu mubiri w’abazima.

Yagize ati “Cyari icyifuzo cya nyakwigendera ariko ni n’icyifuzo cy’abana be, twabonye batwemereye turiruhutsa kuko byari ngombwa ko aza nibura iyo myaka banze ko aza ngo tubane hano ariko nibura tujye tubasha kumenya ko ari hano aho yifuje kuba kuva bamurekura.”

Jérôme Bicamumpaka ndetse n’umuryango we, bari bifuje ko uyu mugabo wari ukurikiranyweho Jenoside Yakorewe Abatutsi asanga umuryango we muri Canada ariko guverinoma y’iki Gihugu irabyanga.

Jeannine Hakizimana Bicamumpaka yavuze ko kuba iki Gihugu cyaranze kwakira umugabo we ubwo yari akiriho, ari ukumwigirizaho nkana.

Ati “Nabonye ko iki Gihugu cyamuciriye nk’urubanza rwa Pilato kubera ko igihe yari akiriho ntacyo tutakoze kugira ngo tubereke ko uyu mugabo ari umwere kandi ko nta kintu cyahungabanya ubutegetsi bwa hano. Kuba bamwakiriye nyuma yo kwitaba Imana, nyine tugumana intimba y’uko banze kumwakira.”

Uyu mugore wa Jérôme Bicamumpaka avuga ko bazakomeza guharanira ko umugabo we azahanagurwaho ubusembwa yashatse gusigwa na Canada ubwo yari akiri muzima.

(Src:Radiotv10)

Comments are closed.