Cardinal wa Kinshasa Ambongo yageze mu Rwanda

243

Cardinal wa Arkidiyosezi ya Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM), Fridolin Ambongo, yageze mu Rwanda, aho yitabiriye inama ya SECAM.

Iyo nama Ambongo yitabiriye, i Kigali yatangiye kuva tariki 25 kugeza ku ya 28 Ugushyingo 2024, ikaba itegura inama rusange ya SECAM izaba muri Nyakanga 2025.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe na Antoine cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali.

Ni inama yitabirwa n’abaturutse mu bihugu birimo Nigeria, Algeria, Madagascar, Namibia, Ghana, Tchad, Kenya, Mozambique na RDC, ikaba izitabirwa n’abandi bepisikopi 11 n’abapadiri basanzwe bakorana n’iyo Komite ya SECAM.

Cardinal Ambongo Besungu yagizwe Perezida wa SECAM mu mwaka ushize wa 2023, mu nama ya 19 y’abagize SECAM, yatowe nyuma y’aho Richard Kuuia Cardinal Baawobr, wayiyoboraga yari amaze kwitaba Imana.

Comments are closed.