Cedrick Hamisi uherutse gutandukana na Kiyovu Sport, yabonye indi kipe.
Umukinnyi Cedrick Hamis wahoze akinira ikipe ya Kiyovu sports nyuma impande zombi zikemeranya gutandukana, biravugwa ko uyu mukinnyi yaba amaze kubona indi kipe mu gihugu cy’u Burundi.
Nyuma y’aho bwana Cedrick Hamis atandukanye n’ikipe ya Kiyovu sport kubera ubwumvikane buke hagati y’impande zombi, uyu mugabo wanditse amateka akomeye mu ikipe ya Rayon Sport Hamis Cedrick, arabarizwa mu ikipe ya Inter Star yo mu gihugu cy’u Burundi.
Amakuru twahawe na bamwe mu banyamakuru ba siporo muri icyo gihugu, avuga ko uyu mugabo yasinyiye ikipe ya Inter Star amasezerano y’amezi atandatu.
Ikipe ya Inter Star ikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Uburundi muri Ligue A, ikaba ari imwe mu makipe amaze igihe kinini, ndetse ikaba yarakinnyemo abakinnyi benshi batandukanye barimo na Mbonabucya Desire wigeze kuba kapiteni w’Amavubi ubwo yajyaga mu gikombe cya Afrika.

Comments are closed.