Central Africa: Umusirikare w’u Rwanda yahitanywe n’inyeshyamba

5,073

Umusirikare w’u Rwanda wo mu butumwa bwo kugarura ituze muri Centrafrique, buzwi nka MINUSCA, yiciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro ubwo yari ari ku irondo.

Ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro mu muryango w’abibumbye muri Repubulika ya centre Africa bwemeje ko umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda RDF wari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya santrafrika buzwi nka MINUSCA yaraye ahitanywe n’igitero cy’inyeshyamba ubwo yari ari ku irondo.

Itangazo rya MINUSCA rivuga ko icyo gitero cyo ku wa mbere cyabereye kuri kilometero eshatu uvuye mu mujyi wa Sam Ouandja, muri perefegitura (intara) ya Haute-Kotto mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Batatu mu bagabye icyo gitero bishwe naho undi umwe arafatwa, nkuko MINUSCA ibivuga.

Umunyarwanda Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri Centrafrique, akaba n’umukuru wa MINUSCA, yamaganye icyo gitero ndetse avuga ko MINUSCA izakomeza kurinda abaturage b’abasivile, ishyigikira abategetsi b’icyo gihugu.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean-Pierre Lacroix, yamaganye icyo “gitero gisuzuguritse” cyiciwemo uwo musirikare w’u Rwanda, utatangajwe izina, yihanganisha Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda, umuryango we n’abo bakoranaga.

Iki gitero kibaye hashize icyumweru abitwaje intwaro bagabye ikindi gitero kuri uwo mujyi cyiciwemo abantu, abateye bakaba bari bahunze nyuma yuko abasirikare ba MINUSCA batabaye.

Ubu butumwa bwa ONU bwasabye abategetsi ba Centrafrique gukora ibishoboka byose abagabye icyo gitero bakamenyekana kandi bakagezwa mu bucamanza, inibutsa ko kwica umusirikare uri muri ubwo butumwa bishobora gufatwa nk’icyaha cyo mu ntambara.

MINUSCA isubiramo amagambo ya Rugwabiza ashima “gutabara guhamye kandi kw’ako kanya kuri icyo gitero kw’abasirikare b’u Rwanda bari bari ku irondo, kwatumye abitwaje intwaro basubizwa inyuma no kurinda abaturage b’abasivile b’i Sam-Ouandja”.

Ubutumwa bwa MINUSCA bugizwe n’abasirikare n’abapolisi bose hamwe bagera ku 17,400, u Rwanda ni rwo rufitemo benshi, bagera ku 2,100.

Kuva mu kwezi kw’Ukuboza (12) mu 2020, u Rwanda kandi rwohereje izindi ngabo ku masezerano yihariye n’ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique.

Icyo gihe leta y’u Rwanda yavuze ko abo basirikare bandi, amakuru avuga ko ubu babarirwa mu 2,000, bari ab’ubwirinzi nyuma yuko abo muri MINUSCA bagabweho ibitero n’inyeshyamba zari zisumbirije umurwa mukuru Bangui ubwo hitegurwaga amatora ya perezida.

Ingabo z’u Rwanda, hamwe n’iza MINUSCA, zirinze ahanini ibice by’imijyi ya Centrafrique, ariko inyeshyamba zirwanya ubutegetsi ziracyavugwa mu bice bitandukanye by’icyaro.

Comments are closed.