Central Afrique : Komisiyo y’amatora yatangaje ko Faustin Archange Touadera ariwe watsinze amatora

7,631
Kwibuka30

Komisiyo y’amatora muri Centrafrique yatangaje ko Faustin Archange Touadera ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yaherukaga kuba agize amajwi y’agateganyo 53.92%.

See the source image

Tariki ya 27 Ukuboza 2020,nibwo Abanya Centrafrique babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu aho Perezida Faustin-Archange Touadéra uri kwiyamamariza manda ya kabiri yagaragaye agiye gutora arinzwe cyane n’ingabo za MINUSCA zirimo n’Abanyarwanda.

Aya niyo matora ya mbere yabaye muri Centrafrique kuva hasinywa amasezerano y’amahoro mu 2019.Yari yitabiriwe n’abakandida 30 ku mwanya wa Perezida.

Aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yabaye mu gihe inyeshyamba zari zarwanyije ko aba bituma Ingabo za MINUSCA zirimo n’iz’u Rwanda zoherezwa kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Hashize iminsi Perezida Faustin Archange Touadéra w’imyaka 63 ashinja François Bozizé yasimbuye gushaka guhirika ubutegetsi nubwo uyu we yabihakanye yivuye inyuma.

Kwibuka30
See the source image
François Bozizé ukomeje guhaka gusha guhirika perezida uri kubutegetsi

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, imitwe yitwaje intwaro yari yafashe umujyi wa kane munini muri iki gihugu gusa ingabo za Loni ziza kuwukura mu maboko y’abo barwanyi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni ryavuze ko “abasirikare batatu b’u Burundi bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bishwe abandi barakomereka” mu gitero bagabweho ku wa Gatanu w’icyo Cyumweru.

Iki gitero cyagabwe mu gace ka Dekoa muri Perefegitura ya Kemo na Bakouma mu Majyepfo ya Perefegitura ya Mbomou.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stephane Dujarric, yamaganye iki gitero, asaba Centrafrique gukora iperereza ku mvano yacyo.

Yatanze umuburo avuga ko ibitero nk’ibi ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro “bigize icyaha cy’intambara” ku muntu uwo ariwe wese ubigaragaramo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.