Chad yakuwe mu majonjora ya CAN 2021 nyuma yo kwivanga Kwa leta ihagarika ishyirahamwe ry’umupira

7,446
Kwibuka30

Ikipe y’igihugu ya Tchad ntizitabira imikino ya nyuma yo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cya CAN (AFCON) cyo mu mwaka utaha, nyuma yuko ikuwe mu majonjora n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Tchad yari isanzwe iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda A, idafite n’amahirwe yo kuba yakomeza ngo izitabire iyo mikino ya CAN iteganyijwe kubera muri Cameroon.

Chad
kubona itick byari ukurira umusozi muremure

Ubu ntabwo igikinnye imikino ya nyuma yo muri iri tsinda A yari kuzayihuza na Namibia na Mali.

Ahubwo, izajya ihita iterwa mpaga y’ibitego 3 – 0, intsinzi ihabwe ikipe bajyaga gukina.

Kwibuka30

Iki cyemezo kije nyuma yuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tchad rihagaritswe na minisiteri ya Tchad ishinzwe urubyiruko n’imikino.

Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru agendera ku mategeko akaze ahana igikorwa icyo ari cyo cyose cya politike cyo kwivanga muri ayo mashyirahamwe.

Itangazo rya CAF rigira riti: “Nyuma yuko Minisiteri ya Tchad ishinzwe urubyiruko n’imikino ihagaritse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tchad, CAF yafashe icyemezo cyo kuvana ikipe y’igihugu ya Tchad mu majonjora y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’umwaka wa 2021”.

Mali – yamaze kubona itike – ubu iyoboye itsinda A n’amanota 13 mu mikino itanu imaze gukina. Guinea-Conakry ni iya kabiri n’amanota umunani mu mikino ine imaze gukina.

Guinea izakira Mali ku wa gatatu ndetse yahita ibona itike yo gukina CAN itsinze uwo mukino, ariko uko uwo mukino warangira kundi kose bizatuma ijya muri Namibia gushaka itike mu mukino wo ku cyumweru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.