China: Abajenerari 9 bakomeye birukanywe kubera gukekwaho ruswa


Ishyaka rya gikominisiti rya Chine ryirukanye aba jenerali icyenda bakuru mu bikorwa bikomeye by’ubutabera byagaragaye cyane mu myaka myinshi ishize bigamije guhashya ruswa mu ngabo.
Abayobozi bakuru icyenda bakurikiranyweho ibyaha bikomeye by’imari, nk’uko byatangajwe n’itangazo rya minisiteri y’ingabo y’Ubushinwa.
Abenshi muri bo bari abajenerali bafite inyenyeri eshatu kandi bari bagize Komite Nkuru y’ishyaka ifata ibyemezo bikomeye.
Banirukanywe kandi mu gisirikare. N’ubwo iryo tangazo ryavuze ko iyo gahunda ari igice cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa, abasesenguzi bavuga ko ishobora no gufatwa nk’icyemezo cya politiki.
Ibyo bibaye mu gihe hasigaye igihe gito ngo habe inama y’intumwa z’ishyaka, aho Komite Nkuru izaganira ku mugambi w’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ndetse ikanatora abanyamuryango bashya.
Muri abo icyenda, He Weidong yafashwe nk’umwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru cyane mu ngabo z’Ubushinwa, akurikirwa na Perezida Xi Jinping, akaba na we umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ingabo (CMC).
He Weidong yagaragaye bwa nyuma mu kwezi kwa Werurwe, kandi kubura kwe mu ruhame kwateje amakuru yavugaga ko yaba ari gukorwaho iperereza nk’igice cy’uburyo bushya bwo gukurikirana abayobozi bakuru b’ingabo muri guverinoma.
Comments are closed.