China: Hamuritswe intwaro karahabutaka ‘zitari zizwi’ mu karasisi kitabiriwe na Putin, Xi, na Jong Un

1,899
kwibuka31

Igihugu cy’Ubushinwa cyaraye kimuritse intwaro zidasanzwe ndetse zitari zizwi, bibera mu karasisi gakomeye kari kitabiriwe n’abategetsi bakomeye harimo Kim Jong Un na Bwana Vladmir Putin.

Mu karasisi gakomeye aho Ubushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n’abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya, Perezida Xi Jinping yavuze ko Ubushinwa “budahagarikwa” kandi ko “butazigera buterwa ubwoba n’abazana ibikangisho”.

Mu muhango w’aka karasisi kari kitezwe cyane n’abantu benshi ku rubuga rwa Tiananmen Square, Xi yari kumwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 26 barimo Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya na Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru.

Ni ku nshuro ya mbere bano bagabo batatu Xi, Putin na Kim bahuriye hamwe imbona nkubone.

Perezida Trump wa Amerika ntabwo yari ahari gusa yanditse ku rubuga rwe Truth Social akomoza kuri Xi, Kim na Putin ko barimo “kugambana” mu kurwanya Amerika.

Aka karasisi kanini cyane kabereye mu murwa mukuru Beijing ni ako kwizihiza imyaka 80 ishize Ubushinwa butsinze Ubuyapani mu ntambara ya kabiri y’isi.

Mbere y’akarasisi, Xi yabanje kuramutsa abategetsi baje kwifatanya n’Ubushinwa. Mu ijambo rye yasabye abaturage b’Ubushinwa kwibuka intsinzi y’iki gihugu ku Buyapani mu ntambara ya kabiri y’isi.

Ati: “Buri gihe, kiremwamuntu izamukana hejuru kandi ikagwira hamwe”, yongeraho ko Ubushinwa “nta na rimwe buterwa ubwoba n’ibikangisho“.

Mbere y’akarasisi, Xi yabanje guca mu bihumbi by’abasirikare bo mu mashami atandukanye y’ingabo z’Ubushinwa bahagaze batanyeganyega ku muhanda wa Changan Avenue rwagati muri Beijing.

Ubushinwa kandi bwagaragaje intwaro nshya zitandukanye, zirimo misile kirimbuzi nshya iraswa ku yindi migabane (nuclear intercontinental ballistic missile), ibimodoka rutura bitwara za misile zizwi nka ‘hypersonic weapons’, n’intwaro nshya itari izwi ikoresha imirasire (laser) izwi nka ‘LY-1’.

Iyi ntwaro ya LY-1 ikoresha imirasire ngo ishobora guhuma amaso abatwaye indege z’intambara

Umusesenguzi mu bya gisirikare Alexander Neill avuga ko iyi ntwaro ivugwaho imbaraga zikomeye cyane, ko ishobora gusenya no gutwika ibikoresho bya ‘electronike’, ko ishobora no guhuma abapilote batwaye indege z’intambara ntibabone.

Herekanywe kandi intwaro nshya zizwi nka ‘Robotic dog’ drones, izi zirimo izitwa HQ-29 zishobora gufata misile ziraswa zivuye ku butaka zijya mu kirere, hamwe n’imodoka zigenda munsi y’amazi.

Berekanye tekinoloji nyinshi ya za ‘drones’ harimo izishyirwa ku bifaru bizirinda kuraswaho, izirwanya ibitero by’izindi ‘drones’ ziteye icya rimwe ari nyinshi cyane, n’izindi.

‘Guam Killer’ indi ntwaro idasanzwe

Intwaro bahimbye 'Guam Killer'
Insiguro y’isanamu,Intwaro bahimbye ‘Guam Killer’

Indi ntwaro nshya yabonetse muri aka karasisi ni misile bise ‘Guam Killer’ Dongfeng (DF)-26D.

Iyi ni misile iraswa ku ntera igereranyije ishobora, mu mvugo, gushwanyaguza indege nyinshi icya rimwe – cyangwa ibigo bya gisirikare bya Amerika, biri mu nyanja ya Pasifika.

Ririya zina ryayo rigendanye n’agace ka Amerika kitwa Guam kari muri iriya nyanja kariho ibigo bikomeye bya gisirikare bya Amerika bishobora kwifashishwa nk’ahahagurukira intwaro n’indege mu gihe Amerika yakwinjira mu ntambara n’Ubushinwa.

DF-26D cyangwa ‘Guam Killer’ bivugwa ko ifite ubushobozi bwo kwihisha ‘radar’ za Amerika ndetse na ‘system’ ya Patriot ishwanyaguza za misile zirashwe zitaragera ku ntego.

Izi misile za Dongfeng - 26D nubwo ari nini cyane ngo zifite ubushobozi bwo gucika bwa buryo bwo gushwanyaguza misile zitaragera ku ntego
Insiguro y’isanamu,Izi misile za Dongfeng – 26D nubwo ari nini cyane ngo zifite ubushobozi bwo gucika bwa buryo bwo gushwanyaguza misile zitaragera ku ntego

Menya iyi ntwaro nshya kurusha izindi y’Ubushinwa – “robot z’ibirura”

Izi ni ‘robots’ z’amaguru ane zigaruriye amarangamutima y’abantu ibihumbi barebaga aka karasisi uyu munsi, ni zo nshyashya cyane mu bubiko bw’intwaro bw’Ubushinwa.

Izi mashini ziteye nk’ibirura zishobora kujya gukora ubutasi ku mirongo y’imbere y’urugamba, kujyanayo ibiribwa imiti n’intwaro, ndetse zishobora kurasa ku mwanzi, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru bya leta y’Ubushinwa.

Izabanjirije izi, zo zitwa “robot dogs”, zagaragajwe umwaka ushize mu myitozo ya gisirikare Ubushinwa bwahuriyemo na Cambodia umwaka ushize.

Itangazamakuru rya leta rivuga ko izi “z’iburura” ziteye imbere mu mirwano kandi zifite ubushobozi bwo gukora ibitero – zifite za ‘camera’ zizifasha kurasa mu buryo budahusha intego.

Comments are closed.