Col Kabanda wagizwe umuyobozi mushya wa RIB yavuze ko azakomereza ku musingi w’uwo yasimbuye.

Uwari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yahererekanyije ububasha na Col Pacifique Kayigamba Kabanda wamusimbuye kuri uyu mwanya.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Mata 2025 ku cyicaro gikuru cy’uru rwego ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Ku wa 26 Werurwe 2025, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubilika Paul Kagame yagize Col Pacifique Kayigamba Kabanda Umunyamabanga Mukuru wa RIB asimbuye Col (Rtd) Jeannot Ruhunga wayoboraga uru rwego kuva rwashyirwaho muri Mata 2017.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col Pacifique Kabanda, yavuze ko mu nshingano aherutse kurahirira azakomereza ku musingi washyizweho w’ubufatanye n’izindi nzego mu gukora byinshi byiza kandi mu mucyo.
Uwari Umunyamabanga Mukuru Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba yaramugiriye icyizere cyo kuyobora Urwego rwari rushya ndetse n’impanuro atahwemye kubaha kugira ngo RIB irusheho kuzuza inshingano yahawe. Yanishimiye aho urwego rugeze, anifuriza Umunyamabanga Mukuru umusimbuye imirimo myiza.
Col Kabanda wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB yari asanzwe ari umushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare.
Comments are closed.