Comoros: Umugabo uherutse gutera icyuma Perezida yapfiriye muri gereza

427

Umugabo watawe muri yombi ku wa gatanu kubera kugaba igitero kuri perezida w’ibirwa bya Comores akoresheje icyuma yasanzwe muri gereza yapfuye, nkuko abategetsi baho babivuga.

Icyo gitero cyabereye mu muhango wo gushyingura umukuru wo mu idini uzwi cyane ndetse cyakomerekeje ikiganza cya Perezida Azali Assoumani.

Umushinjacyaha wa Comores Ali Mohamed Djounaid yavuze ko nyuma yuko uwo mugabo atawe muri yombi, yari yafungiwe mu kato mu cyumba cya gereza kugira ngo atuze.

Yavuze ko umurambo we wasanzwe uryamye hasi muri icyo cyumba mu gitondo cyo ku wa gatandatu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Moroni w’ibyo birwa byo mu nyanja y’Abahinde, umushinjacyaha Djounaid yagize ati: “Umuganga yatangaje ko yapfuye. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateje urupfu rwe.”

Naho ku bijyanye na Perezida Azali, ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Minisitiri w’ingufu Aboubacar Saïd Anli avuga ko “ameze neza, “Nta bibazo by’ubuzima afite, yavuye mu byago. Yadozwe gacye”. Uwo Minisitiri na we yari ari muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, cyitabiriwe n’abaminisitiri hafi ya bose bagize leta.

Impamvu yateje icyo gitero cyo ku wa gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa ntizwi ariko abategetsi barimo kuyikoraho iperereza.

Bavuze ko uwagabye icyo gitero n’icyuma ari umusirikare w’imyaka 24 witwa Ahmed Abdou, nkuko AFP ibitangaza.

Ababibonye babwiye AFP ko babonye uwo mugabo mu cyumba aho abari bagiye ku itabaro bari barimo basezera ku wapfuye.

Bavuga ko uwo wagabye icyo gitero yakomerekeje perezida ku kiganza muri uko kumutera icyuma, mbere yuko ahagarikwa n’umwe mu bari bagiye ku itabaro.

Perezida Azali yageze ku butegetsi ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 1999 binyuze mu ihirika ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare.

Nyuma y’imyaka 10 atari ku butegetsi, yatsinze amatora ataravuzweho rumwe yo mu mwaka wa 2016, ndetse yongeye gutorwa muri Mutarama (1) uyu mwaka.

Ayo matora yaranzwemo ibirego byo gushyira amajwi mu dusanduku tw’itora arenze umubare w’abatoye, ndetse yakurikiwe n’imyigaragambyo yamaze iminsi ibiri.

Comments are closed.