Conor McGregor arashinjwa gusambanyiriza umugore mu bwiherero

5,073

Umukinnyi w’Iteramakofe, Conor McGregor, yashinjwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoze nyuma y’umukino wa nyuma wa NBA wahuje Miami Heat na Denver Nuggets.

Uyu mukino wa Kane mu mikino ya nyuma wabaye tariki ya 13 Kamena 2023, ubera mu mujyi wa Kaseya Center muri Leta ya Florida. McGregor ni umwe mu byamamare byari byawitabiriye ndetse we afitemo n’akazi.

Mu kazi uyu mugabo w’imyaka 34 yari afitemo, yakinnye umukino hagati mu mukino wo kurwana n’igipupe gishimisha abantu [ mascot ], imbere y’imbaga y’abawitabiriye.

Mc Gregor ari gukina n’igipupe

Nyuma y’umukino nibwo ibyaha ashinjwa byabaye ndetse bibera mu bwiherero bwa stade, abifashijwemo n’abashinzwe umutekano nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko w’umukobwa, Ariel Mitchell, uri gukurikirana ikirego.

Yagize ati: “Abashinzwe umutekano ba NBA ndetse na Heat, nibo bagize uruhare mu gutandukanya umukobwa na bagenzi be, banamuhatira kujya mu bwiherero McGregor n’umurinzi we bari barimo.”

Abo bashinzwe umutekano nibo banze ko uwo mukobwa asohoka mu bwogero ndetse bangira bagenzi be ko bajya kumureba aho bamwohereje. Icyo gihe nibwo yatangiye [McGregor] kumusoma ku ngufu.”

Mitchell yavuze ko umukobwa yashatse kurwanya McGregor ndetse no kumubeshya ngo amuve mu nzara ariko undi aKArushaho kumufata ku ngufu.

Ati:“Uyu mukobwa abonye ko bikomeye yashatse kumurwanya no kumubeshya ko yifuza kwihagarika, ariko icyo gihe nibwo McGregor yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umukobwa akiva muri ibyo bibazo yahise agana inzego z’umutekano kugira ngo atange ikirego. Ibimenyetso bibigaragaza bikubiyemo amashusho, Mitchell yemeje ko abifite.

Umunyamategeko wa McGregor, avuga ko ibyo umukiliya we ashinjwa ari ibinyoma.

Yaba ikipe ya Miami Heat yari yakiriye umukino, Ishyirahamwe ry’imikino Njyarugamba (UFC) ndetse na NBA byiteguye gutanga umusanzu mu gihe hari gukorwa iperereza kuri iki kirego.

Comments are closed.