Covid-19: Ubushakashatsi bukomeje gukorwa “ibuprofen” igiye kugeragezwa nk’umuti wa yivura Coronavirus.

8,582
Kwibuka30

Abahanga muri siyansi bari kugerageza ngo barebe niba Ibuprofen idashobora gufasha abarwayi bari mu bitaro kubera coronavirus.

Itsinda ry’abahanga bo ku bitaro by’i Londres bya Guy’s na St Thomas ndetse na King’s College London batekereza ko uyu muti, usanzwe ufasha mu koroshya ububabare, ushobora kuvura abafite ibibazo byo guhumeka.

Bizeye ko uyu muti udahenze ushobora gufasha abarwayi kuva ku byuma bibafasha guhumeka (ventilators).

Muri iri geregeza ryiswe Liberate, kimwe cya kabiri cy’abarwayi bazahwabwa ibuprofen nk’inyongera y’ubundi buvuzi bahabwa.

Iri gerageza rizakoresha ubundi bwoko budasanzwe bwa ibuprofen, aho gukoresha ibinini bisanzwe abantu bagura.

Ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bugaragaza ko uyu muti ushobora kuvura ibimenyetso byo guhumeka nabi – kimwe mu biranga umuntu urembejwe na coronavirus.

Kwibuka30

Prof Mitul Mehta wo mu itsinda rya King’s College London agira ati: “Tugomba gukora igerageza kugira ngo turebe niba ibivamo bihuye n’ibyo twiteze”.

Mu bihe bya mbere by’iki cyorezo byavugwaga ko ibuprofen ishobora kuba ari mbi ku bantu mu gihe bayifata bafite ibimenyetso byoroheje by’iyi virus.

Ibi byashimangiwe na Oliver Veran minisitiri w’ubuzima w’Ubufaransa wavuze ko gufata imiti nka ibuprofen bishobora gutuma umuntu aremba, atanga inama yo gufata paracetamol ahubwo.

Abahanga mu buvuzi nyuma baje kwemeza ko kimwe na paracetamol, ibuprofen nayo igabanya umuriro kandi irwanya ibimenyetso by’ibicurane bityo nayo kuyifata nta cyo bitwaye.

Ikigo cy’ubuzima cya leta y’Ubwongereza kigira inama abafite ibimenyetso byoroheje bya coronavirus gufata mbere na mbere paracetamol kuko ariyo ifite ingaruka zo ku ruhande nkeya kurusha ibuprofen.

Ibuprofen

Isi ikomeje gukora ubushakashatsi kugirango habe haboneka umuti wa Covid-19.

Leave A Reply

Your email address will not be published.