COVID-19 yishe 2 bashya mu Rwanda, hakize 178 handura 59.

4,565
Kwibuka30

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gicurasi 2021, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 59 batumye abantu bamaze gutahurwaho COVID-19  guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 25,773, mu gihe  abamaze gukira bageze ku 24,333 (bangana na 94.4%) barimo abantu 178 bakize uyu munsi.  

Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,100  muri bo hakaba nta n’umwe urembye ubarimo, ariko hakaba hapfuye abantu babiri, umugore w’imyaka 89  w’i Nyamagabe n’umugabo w’imyaka 93 w’i Ngororero., batumye umubre w’abamaze guhitanwa na cyo ugeze kuri 340 bangana na 1.3% by’abatahuweho icyo cyorezo.

Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Karere ka Karongi 24, Gicumbi 11, Ngororero 6, Umujyi wa Kigali 5, Rubavu 3, Ngoma 3, Nyamagabe 3, Nyanza 2,  Rusizi 1 na Rutsiro 1.

Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho  iki cyorezo  bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,350,982 birimo 3,602 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya  zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirakomorewe.

Kwibuka30

Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego z’ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y’abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse   mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by’inkingo.

Gukingirwa byatangiye nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 160 barimo miliyoni 137 z’abakize ndetse na miliyoni 3.3 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.