Danny USENGIMANA agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri Canada

11,005
Danny Usengimana ahesheje APR FC Amanota atatu, Ishimangira umwanya wa  (...) - FunClub | Ruhago,Basketball,Volleyball,Amagare,indi Mikino

Rutahizamu wa APR FC, Bwana Danny Usengimana utaha izamu ku ruhande rwa APR FC agiye gukora ubukwe n’umukunzi we wibera muri Canada.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ushize tariki ya 21 Nzeri 2020, nibwo hasohotse urupapuro ruteguza abantu ubukwe bwa Danny Usengemana ibintu bakunze kwita “Save the Date”

Nkuko bigaragazwa n’ubwo butumwa, ubwo bukwe buzaba mu kwezi gutaha, tariki ya 8 Ukwakira 2020, bukazabera Kicukiro mu murenge wa Niboye.

Amakuru dufitiye gihamya tahawe n’umwe mu bagize umuryango we, aravuga ko uno mukobwa ugiye gushakana na Danny ari Umunyarwandakazi ariko wibera muri Canada kandi ko nyuma gato y’ubukwe Danny ashobora guhita yerekeza muri Canada gukomerezayo intambara y’ubuzima.

Danny Usengimana agiye gukora ubukwe na Francine nyuma y’uko yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Djalia bari babanye neza mbere y’uko ajya gukina hanze y’u Rwanda muri Tanzania mu ikipe ya Singida United.

Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye, yigiye umupira mu ishuri ry’Isonga, akinira Police FC kuva 2015 aho batandukanye muri 2017 yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Singida United, mu ntangiriro za 2019 ni bwo yerekanywe nk’umukinnyi wa APR FC.

Danny Usengimana afashije APR FC gushimangira umwanya wa Mbere - Teradig  News

Ni umukinnyi uzwiho gukoresha imbaraga nyinshi mu kwambura umupira ndetse no kuwutindana.

Comments are closed.